Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yabwiye abaturage ko intsinzi ikomeye yabonye mu matora y’umukuru w’igihugu aheruka igaragaza ubuhangange bw’ishyaka rye, rimaze imyaka hafi 40 riyobora Uganda.
Ibyo Museveni yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026, nyuma y’umunsi umwe atangajwe nk’uwatsinze amatora y’umukuru w’igihugu yabaye ku wa Kane w’icyumweru gishize.
Mu ijambo rye rya mbere yagejeje ku baturage kuva yakongera gutorerwa kuyobora Uganda, Perezida Museveni yavuze ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagize amahirwe, kuko amatora yo ku wa Kane yitabiriwe n’abantu bake.
Yagize ati: “Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagize amahirwe, kuko abaturage banjye bagera kuri miliyoni 10 batitabiriye amatora. Iyo baza kuza, bari kugira ipfunwe rikomeye, kuko iyo abanyamuryango bacu bose baza gutora, ndabizeza ko nta batavuga rumwe n’ubutegetsi bari kuba basigaye muri Uganda.”
Umubare w’abitabiriye amatora y’umukuru w’igihugu n’abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Uganda wari kuri 52%. Uyu ni wo mubare muto w’abitabiriye amatora wabayeho kuva Uganda yagaruka ku butegetsi bwa demokarasi ishingiye ku mashyaka menshi mu 2006.
Museveni yabonye amajwi arenga 71.6%, mu gihe umukandida wamukurikiye ari Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, uyobora ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, wabonye 24.7% by’amajwi, nk’uko ibyavuye mu matora bibigaragaza. Icyakora, Bobi Wine abihakana avuga ko ari ibinyoma, hakaba hategerejwe ko azageza ikirego mu nkiko, nubwo mu bihe byashize inkiko zanze ubusabe bw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwo gutesha agaciro intsinzi za Museveni.
Yoweri Kaguta Museveni, ufatwa nka Perezida wa gatatu muri Afurika umaze igihe kirekire ku butegetsi, agiye gutangira manda ya karindwi izamwegereza imyaka igera kuri 50 ayoboye igihugu cya Uganda.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10










