• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Museveni yahishuye ibyamubayeho ari i Kigali muri CHOGM byatumye atahana impungenge

radiotv10by radiotv10
22/07/2022
in MU RWANDA
1
Museveni yahishuye ibyamubayeho ari i Kigali muri CHOGM byatumye atahana impungenge
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wagaragaye ari we Mukuru w’Igihugu wenyine wambaye agapfukamunwa muri CHOGM yabereye i Kigali mu kwezi gushize, yavuze ko yashoboraga kuhandurira COVID-19 kuko hari inama yicaranyemo n’uwari uyirwaye.

Perezida Museveni yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Nyakanga 2022 mu ijambo yatambukije kuri Televiziyo, ubwo yongeraga kwibutsa Abanya-Uganda gukomeza kwitwararika ku ngamba zo kwirinda COVID-19.

Museveni wagaragaye mu nama ya CHOGM ari we mukuru w’Igihugu rukumbi wambaye agapfukamunwa, yagize ati “Habuze gato ngo nandurire Corona mu nama nkuru ariko kuko nari nitwararitse, nambara agapfukamunwa ariko ubwo najyaga mu nama nto, naruhutse gato ngakuramo kandi nari nicaranye na Boris Johnon, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’umugabo wari waturutse muri Tuvalu, ikirwa gito gituwe n’abaturage ibihumbi 12 kandi uwo mugabo yari arwaye Corona.”

Akomeza agaragaza uburyo yarokotse kwandura COVID-19, Museveni yakomeje agira ati “Nicaranye na we hafi igihe cy’isaha n’igice.”

Yavuze ko ubwo yasubiraga mu Gihugu cye, yahise yerecyeza i Ntungamo aho yakorewe ikizamini cya COVID-19 ndetse akanishyira mu kato k’iminsi itanu kandi ko yayivuyemo ntakibazo afite.

Museveni washishikariza Abanya-Uganda kwirinda COVID-19, yatangaje ibi mu gihe muri iki Gihugu cye hari abanya-Uganda miliyoni 4,9 batarikingiza urukingo na rumwe ndetse n’abandi bagera muri miliyoni 5,9 bafashe urukingo rumwe gusa.

Museveni yagaragaye hamwe n’abakuru b’Ibihugu ari we wambaye agapfukamunwa

RADIOTV10

Comments 1

  1. Pc says:
    4 years ago

    Iyinkuru irimo amakosa menshi mumyandikire mbere peeee I

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three + 5 =

Previous Post

Perezida Kagame na Tshisekedi ntibagaragara mu nama ya EAC, Museveni na Ndayishimiye bahageze

Next Post

Rutsiro: Ukekwaho kwicisha Se ikiziriko yafatiwe muri Logde yagiye kwinezeza mu mafaranga yamwambuye

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Rutsiro: Ukekwaho kwicisha Se ikiziriko yafatiwe muri Logde yagiye kwinezeza mu mafaranga yamwambuye

Rutsiro: Ukekwaho kwicisha Se ikiziriko yafatiwe muri Logde yagiye kwinezeza mu mafaranga yamwambuye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.