• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Mvukiyehe wayoboye Kiyovu ayizeza igikombe yayamanitse ati “Ndabona ntazagera ku ntego”

radiotv10by radiotv10
29/09/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
Mvukiyehe wayoboye Kiyovu ayizeza igikombe yayamanitse ati “Ndabona ntazagera ku ntego”
Share on FacebookShare on Twitter

Mvukiyehe Juvenal wujuje imyaka ibiri ari Perezida wa Kiyovu Sports, yanditse asaba kwegura ku mwanya wo kuyobora iyi kipe yajemo muri 2020 ayizeza ko muri uwo mwaka ayihesha igikombe cya shampiyona.

Tariki 27 Nzeri 2020, Mvukiyehe Juvenal yari yatorewe kuyobora Kiyovu Sports, atsinze ku majwi 100% dore ko yari n’umukandida rukumbi.

Icyo gihe yiyamariza kuyobora iyi kipe, yari yayizeje kuyiha ibishoboka byose ku buryo yagombaga kwegukana igikombe cya shampiyona y’uwo mwaka.

Muri uwo mwaka w’imikino, Kiyovu Sports ni imwe mu makipe itarahiriwe kuko yatsinzwe imikino myinshi mu gihe yari yaraguze abakinnyi benshi bakomeye.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, nyuma y’imyaka ibiri yuzuye, Mukiyehe Juvenal ari Perezida wa Kiyovu, yandikiye Inama y’Ubutegetsi y’iyi kipe, yegura kuri uyu mwanya.

Yatangiye iyi baruwa avuga ko yeguye ku bw’impamvu ze bwite “no ku mpamvu yindi yuko mbona ntazagera ku ntego nari niyemeje, bityo nkaba mbikoze kugira ngo mu nteko rusange iteganyijwe ku wa 01/10/2022 mube mwabigeza mu nteko rusange hashakwe abandi bafata uwo mwanya.”

Mvukiyehe yasoje iyi baruwa ye avuga ko yiteguye kuzamara amezi abiri amenyereza uzamusimbura ndetse ko azamufasha kugira ngo iyi kipe ikomeze gutera imbere.

Uyu munyemari Mvukiyehe, wabaye Perezida wa Kiyovu bitavugwaho rumwe n’abari basanzwe baba hafi iyi kipe, yakunze kuvuga ko ashaka ko iyi kipe ijya ku rwego rw’ubucuruzi cyane kurusha uko yaba iyo gutanga ibyishimo ku bayikunda.

Shampiyona y’umwaka ushize w’imikino, Kiyovu Sports yawusoje iri ku mwanya wa kabiri ikurikira APR FC yegukanye iki gikombe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 7 =

Previous Post

Rusizi: Umugabo utamenyekanye basanze umurambo we mu rusengero rwa ADEPR

Next Post

Rubavu: Hatahuwe ibisasu byari bitabye mu gace kigeze kubonekamo ibindi 50

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Rubavu: Hatahuwe ibisasu byari bitabye mu gace kigeze kubonekamo ibindi 50

Rubavu: Hatahuwe ibisasu byari bitabye mu gace kigeze kubonekamo ibindi 50

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.