Mwai Kibaki wabaye Perezida wa gatatu wa Kenya, yitabye Imana nk’uko byemejwe na Perezida w’iki Gihugu, Uhuru Kenyatta kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Mata 2022.
Mu itangazo rya Uhuru Kenyatta, yavuze ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu iki Gihugu kinjiye mu bihe by’akababaro ko kubura uyu mukambwe wakiyoboye.
Yagize ati “Mbabajwe no kumenyesha Igihugu urupfu rwa nyakubahwa Mwai Kibaki, wabayeho mu buzima bufite intego ubwo yakoreraga Igihugu. Umuyobozi warwaniye Igihugu cye kandi akageza byinshi ku Gihugu cye.”
Yakomeje agira ati “Igihugu kizahora kizirikana umuhate no kutiganda byamuranze mu kuganisha aheza abaturage bacu.”
Kenyatta yategetse ko ibendera ry’Igihugi ryunamurwa rikagezwa mu cya kabiri mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro Mwai Kibaki.
Yavuze ko amabendera ku biro by’inzego za Leta muri Kenya ndetse no ku biro by’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga, agezwa mu cya kabiri.
Muri iki gihe cyo kunamira Mwai Kibaki, abayobozi bakuru basanzwe bafite ibendera ku modoka zabo, barimo Perezida ubwe, Visi Perezida, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ndetse na ba Ambadaseri, ntabwo bazaba bemerewe kuyashyiraho kugeza igihe nyakwigendera azashyingurirwaho.
Kenyatta kandi yatangaje ko nyakwigendera Mwai Kibaki azashyingurwa mu muhanfo w’abanyacyubahiro uzakorwa n’igisirikare.
Mwai Kibaki yayoboye Kenya kuva tariki 30 Ukuboza 2002 kugeza tariki 09 Mata 2013.
RADIOTV10