Na satani izamwihakana- Shaddyboo yaneguye uwamushushanyije akamugira ukuntu gutangaje

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo uzwiho gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga, yanenze uwamushushanyije akamuha isura itangaje.

Hamaze iminsi hacicikana ibishushanyo bya bamwe mu byamamare nyarwanda, nka Anita Pendo na Kasuku Media Jay Squeezer.

Izindi Nkuru

Ni ibishushanyo bitangaje kuko uwashushanyije ibi byamamare, yabihaye amasura atangaje.

Kuri uyu wa Kane, Shadia Mbabazi wamamaye nka Shaddyboo na we yagaragaje ifoto y’uwamushushanyije, gusa anenga uburyo yamugaragaje.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye buherekejwe n’amafoto abiri yafatanyije agizwe n’iye bwite ndetse n’icyo gishushanyo, Shaddyboo yagaye uwo muntu wamushushanyije.

Yagize ati “Uyu muntu wakoze ibi na satani izamwihakana.”

Shaddyboo yanenze uwamushushanyije gutya

Bamwe mu batanzeho ibitekerezo, bagiye bashyiramo urwenya, aho nk’uwitwa Gisa w’i Rwanda yagize ati Simbona Iyo yashushanyije irusha Ubwiza Original.”

Uwitwa Ntamikino na we ati Cyakoza afite impano ahubwo uwaba afite contact z’iwe amundangire nteze impano ye imbere.”

Shaddyboo ni umwe mu banyarwandakazi bazwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane byumwihariko ubutumwa akunze kunyuzaho bukazamura ibiganiro ndetse n’amafoto n’amashusho aba adasanzwe agaragaza imiterere ye ishitura benshi.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Karamutsa says:

    Iyo si portrait gusa. Yifashishije ifoto akora ubuhanzi. Ni umu artiste. Uwo mukobwa abyumve gutyo ashime uwo muhanzi.

Leave a Reply to Karamutsa Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru