Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

NBA yamukuriye ingofero: Nshobozwabyosenumukiza yafashije REG BBC kongera gutsinda ahagurutsa imbaga

radiotv10by radiotv10
10/03/2022
in MU RWANDA, SIPORO
0
NBA yamukuriye ingofero: Nshobozwabyosenumukiza yafashije REG BBC kongera gutsinda ahagurutsa imbaga
Share on FacebookShare on Twitter

Bigizwemo uruhare runini na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, ikipe ya Basketball ya REG ihagarariye u Rwanda mu irushanwa BAL 2022 riri kubera muri Senegal, yatsinze iyo muri Guinea amanota 83 kuri 81. Uyu musore yashimwe na benshi barimo n’ubuyobozi bwa NBA.

Ni umukino wa kabiri w’ikipe ya REG yari iherutse gutsinda n’undi mukino wa mbere ubwo yakinaga As salé yo muri Maroc.

Nk’uko byagenze ku mukino wa mbere, REG BBC ubwo yatsindaga iyi kipe yo muri Maroc amanota 93 kuri 87, yongeye gutsinda SLAC yo muri Guinea bigoranye amanta 83 kuri 81.

Uyu mukino wari ukurikiwe n’abakunzi benshi ba Basketball mu Rwanda, wagaragayemo ishyaka ridasanzwe aho umukinnyi umaze kugaragaza ko afite impano idasanzwe muri uyu mukino ari we Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yongeraga kwigaragaza bidasanzwe.

Ubwo uyu mukino waburaga amasegonda ane gusa ngo urangire, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson yakoze ibikunze kugaragara ku bakinnyi ba kabuhariwe muri NBA, atsinda amanota atatu yatumye REG ikuramo ikinyuranyo cy’amanota yarushwaga kuko SLAC yari ifite amanota 81 kuri 80 ya REG, bituma iyi kipe yo mu Rwanda yegukana uyu mukino ku manota 83 kuri 81 ya SLAC (Seydou Legacy Athletique Club).

Ku mbuga nkoranyambaga z’abakunzi b’uyu mukino wa Basketball yaba mu Rwanda ndetse no mu bindi bice by’Isi, bakuriye ingofero uyu musore w’Umunyarwanda Nshobozwabyosenumukiza.

Ubuyobozi bwa Shampiyona yo muri Basketball izwi nka NBA, na bwo bwagaragaje ko bwishimiye uyu Munyarwanda aho bwashyize ubutumwa kuri Twitter, bugira buti “Mbega umukino w’agatangaza ubonetsemo intsinzi idasanzwe iturutse kuri Jean Jacques NSHOBOZWABYOSENUMUKIZA!”

What an incredible game-winner from Jean Jacques NSHOBOZWABYOSENUMUKIZA! #theBAL

(via @theBAL) pic.twitter.com/g3MPWdIvER

— NBA (@NBA) March 9, 2022

Agace ka mbere k’uyu mukino, karangiye REG BBC iwuyoboye kuko yari ifite amanota 22 kuri 15 ya SLAC.

Agace ka kabiri katagendekeye neza REG BBC, karangiye amakipe yombi anganya amanota 42 kuri 42 mu gihe aka gatatu karangiye REG yongeye kwicara ku ntebe aho yari ifite amanota 64 kuri 63.

Nshobozwabyosenumukiza yagaragaje ishyaka ridasanzwe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 10 =

Previous Post

Uko ikipe y’i Burundi yakiriye ubusabe bwa Rayon yifuza kuzakina uwa gicuti

Next Post

Ngoma: Uw’umuranduranzuzi watumye umugabo atemagura ibitoki nyuma yo kubura umugore we yashakaga gutema

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ngoma: Uw’umuranduranzuzi watumye umugabo atemagura ibitoki nyuma yo kubura umugore we yashakaga gutema

Ngoma: Uw’umuranduranzuzi watumye umugabo atemagura ibitoki nyuma yo kubura umugore we yashakaga gutema

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.