Friday, October 24, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

“Ndashaka kuba Kagame”- Umuhanzi ukunzwe yasohoye indirimbo ireba buri Munyarwanda

radiotv10by radiotv10
22/09/2023
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
“Ndashaka kuba Kagame”- Umuhanzi ukunzwe yasohoye indirimbo ireba buri Munyarwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi Nemeye Platini P. yashyize hanze indirimbo yise ‘Ijana ku ijana’, igaruka ku bikorwa by’indashyikirwa bya Perezida Paul Kagame byagejeje u Rwanda ku iterambere ritangarirwa na buri wese, aho uyu muhanzi asaba buri Munyarwanda gufatira urugero kuri Perezida.

Ni indirimbo yasohokanye n’amashusho, aho uyu muhanzi Platini P. aba yambaye umupira wanditseho amagambo agira ati “Ndashaka kuba Kagame”, ari na yo magambo agaruka kenshi muri iyi ndirimbo.

Ni indirimbo itangira mu nyikirizo, igira iti “Ndashaka kuba Kagame imuhira iwacu mu Rwanda, ndashaka kuba Kagame aho mba ndetse n’aho nkorera. Ndashaka kuba Kagame mpeshe ishema Umunyarwanda wese.”

Mu mashusho yayo kandi, hagaragaramo Perezida Paul Kagame ari mu bikorwa binyuranye, nko kuba ayoboye inama zikomeye, ahandi ari mu bikorwa nk’Umuganda n’ibindi by’iterambere.

Platini akomeza aririmba agaragaza zimwe mu nzego zishimangira ibyagezweho kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Aho agira ati “Mu mashuri imbere cyane, mu buvuzi ni imbere cyane, umutekano ni imbere cyane, ruratera ntiruterwa sha. N’amahanga arabibona ko dutsinda, umuturage ku isonga.”

Uyu muhanzi akomeza atanga ubutumwa, agira inama buri wese mu rwego akoramo ko akwiye kugendera ku rugero rwiza rwa Perezida Paul Kagame, ku buryo buri muntu ibyo akora, agomba kubikora neza “ijana ku ijana.”

Muri iyi ndirimbo, Platini akomeza avuga ko Umunyarwanda uzitwara neza, akuzuza neza inshingano ze, azaba ari gutera ikirenge mu cya Perezida Paul Kagame.

Ati “Nzaba Kagame nimba inyangamugayo, nzaba Kagame ninanga amacakubiri.”

Platini ashyize hanze iyi ndirimbo habura igihe kitageze ku mwaka, ngo mu Rwanda habe amatora y’Umukuru w’Igihugu, ndetse na Perezida Paul Kagame akaba aherutse kwemeza ko aziyamamaza, kuko icyizere akomeza kugaragarizwa n’Abanyarwanda, na we atabatenguha, akaba yiteguye kuzabakorera igihe cyose azaba akibishoboye.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + sixteen =

Previous Post

Ibyagaragaye ubwo hatabururwaga umubiri w’umuhanzi wari ukunzwe muri Afurika byateye urujijo

Next Post

Nyamagabe: Harumvikana kwitana bamwana hagati y’ubuyobozi n’abacuruzi ku cyemezo bavuga ko cyabatunguye

Related Posts

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Annette Murava, umugore wa Zacharie Habiyaremye wamenyekanye nka ‘Bishop Gafaranga’ uherutse gufungurwa nyuma yo guhamywa icyaha cyo guhoza ku nkeke...

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

by radiotv10
23/10/2025
0

Umuhanzikazi Marina yavuze ko gukorana indirimbo na Riderman byahoze ari inzozi ze, ariko byatwaye imyaka hafi umunani kugira ngo zibe...

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

by radiotv10
22/10/2025
0

Umuhanzi w’Indirimbo z’Imana, Ishimwe Joshua yifurije isabukuru nziza umugore we, akoresheje amagambo aryohereye, amwibutsa ko urukundo amukunda ari ntagereranywa. Josh...

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

Umuhanzikazi Nyarwanda uba hanze yashyize hanze indirimbo yuzuye amashimwe

by radiotv10
20/10/2025
0

Umuhanzikazi Antoinette Rehema w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ukorera ibikorwa bye bya muzika muri Canada, yashyize hanze indirimbo ye...

Ubutumwa buryohereye umunyamakurukazi uzwi mu Rwanda yageneye umuhanzi wamwambitse impeta

Hamenyekanye itariki y’ubukwe bw’umunyamakurukazi n’umuhanzi bazwi mu Rwanda

by radiotv10
18/10/2025
0

Umunyamakurukazi Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy n’umuhanzi w’umuraperi, Ishimwe Hakizimana uzwi nka Shizzo baherutse kwambikana impeta y’urukundo, bashyize hanze itariki...

IZIHERUKA

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa
IBYAMAMARE

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

by radiotv10
24/10/2025
0

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

24/10/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

24/10/2025
Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

Curiosity grows around Rwanda’s new Digital ID

24/10/2025
Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

Umuhanzikazi Marina yavuze amahirwe yagize agatuma akabya inzozi amaranye imyaka 8

23/10/2025
Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

Ntibumva icyatumye ingo zabo zisimbukwa mu guhabwa umuriro w’amashanyarazi

23/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamagabe: Harumvikana kwitana bamwana hagati y’ubuyobozi n’abacuruzi ku cyemezo bavuga ko cyabatunguye

Nyamagabe: Harumvikana kwitana bamwana hagati y’ubuyobozi n’abacuruzi ku cyemezo bavuga ko cyabatunguye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Annette Murava na Bishop Gafaranga bagaragaye basohokanye umwe agenera undi ubutumwa

Rusizi: Umukinnyi w’umupira w’amaguru yishwe n’amazi agerageza kujya muri Congo mu mukino wa gicuti

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abamwifurija isabukuru nziza y’amavuko

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.