Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi unayoboye inama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, yamaze kugera i Luanda muri Angola ahagiye kubera ibiganiro byitabirwa na Perezida Paul Kagame na Felix Tshisekedi.
Ibi biganiro byari bimaze iminsi bigarukwaho, bigamije gushaka umuti w’Ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biterwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa M23 umaze iminsi uhanganye n’Igisirikare cya Congo (FARDC).
Amakuru dukesha Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yanyujijwe kuri Twitter, avuga ko “Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi akaba anayoboye umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, yageze i Luanda aho yitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu bo mu karere ku bijyanye n’amahoro n’umutekano mu burasirikazuba bwa Repubukilika Iharanira Demokarasi ya Congo.”
Umukuru w’u Burundi yageze i Luanda nyuma yuko Ibiro Ntaramakuru bya Angola, byemeje ko Perezida w’iki Gihugu, João Manuel Gonçalves Lourenço yongeye gutumiza inama yo gushakira umuti ibibazo by’umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Ibiganiro bigiye guhuriramo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Felix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bibaye ku nshuro ya kabiri nyuma y’ibyabaye muri Nyakanga 2022 byari byafatiwemo imyanzuro isaba umutwe wa M23 guhagarika imirwano kandi ukava mu bice byose wafashe.
Ni ibiganiro byanatanze umusaruro kuko byari byanasabiwemo ko abategetsi bo ku ruhande rwa Congo Kinshasa guhagarika imvugo ziremereye zabibaga urwango n’amacakubiri, kuko nyuma yabyo izi mvugo zabaye nk’izigabanuka.
Perezida Evariste Ndayishimiye mu kiganiro yagiranye na France 24 na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI), yavuze ko nubwo ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitarakemuka, ariko ko hari intambwe iri guterwa.
Yagize ati “Mbere na mbere mu kwiyunga hagati y’Ibihugu, intambwe yaratewe kuko bemeye kwicara hamwe ni intambwe njye mbona ko ishimishije, habayeho guhura kwinshi.”
Ndayishimiye kandi yabajijwe ku birego by’ibinyoma byakunze kuzamurwa na Guverinoma ya Congo Kinshasa ishinja iy’u Rwanda gufasha umutwe wa M23, avuga ko kugeza ubu nta kimenyetso kibihamya ariko ko ubwo azaba yitabiriye inama yagiyemo uyu munsi, hazabaho gusasa inzobe kuri iki kibazo.
RADIOTV10