Mitima Isaac wari umaze umwaka w’imikino muri Sofapaka FC yo mu cyiciro cya mbere muri Kenya ahamya ko kuri ubu ari muri gahunda ya nyuma yo gutandukana n’iyi kipe nyuma y’uko batubahirije ibyari bikubiye mu masezerano.
Mitima wageze muri Sofapaka FC tariki 24 Nzeri 2020 akaba umukinnyi wabanzaga mu kibuga yaba akina nka myugariro ndetse no hagati mu kibuga, kuri ubu ari mu Rwanda aho ashobora gusinyira imwe mu makipe akina icyiciro cya mbere.
Mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, Mitima yavuze ko icyatumye afata uyu mwanzuro ari uko yabonaga ubuzima butameze neza cyane cyane mu kijyanye no guhemberwa igihe n’uburyo ikipe ibayeho bidafasha abakinnyi kunoza inshingano.
“Maze iminsi nganira n’ubuyobozi bw’ikipe byose twabyumvikanyeho mu mahoro ko ngomba gusohoka mu ikipe. Twari tumaze amezi hafi ane yenda kwinjira muri atanu tudahembwa kandi nta n’ikizere cy’uko bizakorwa. Nabahaye ibyumweru bibiri byo kuba twarangije ikibazo ndetse ibyo byumweru byararangiye. Kuri uyu wa kane rero bambwiye ko bwira bampaye urwandiko rumvana mu ikipe (Release Letter).” Mitima
Mitima Isaac ari mu masaha ya nyuma yo gutandukana na Sofapaka FC
Agaruka ku makuru amaze iminsi avuga y’uko ashakwa na Rayon Sports, Mitima Isaac avuga ko ari amakuru atahita ahamya kuko ngo amakipe yavuganye nayo arenze imwe ahubwo ko ntakirajya mu buryo.
Mitima Isaac w’imyaka 23 yagiye muri Sofapaka FC avuye muri Police FC yakinagamo nk’intizanyo ya APR FC kuko yakuriye mu Intare FA yanabereye kapiteni.