Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Akamarara wo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, bavuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’Umuyobozi wabo batazi n’uko yagiyeho kuko batamwitoreye, bakavuga ko hari n’umubyeyi ufite uruhinja yakubise kugeza amuciriyeho umwenda w’imbere.
Aba baturage bo muri uyu Mudugudu uherereye mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange, babwiye RADIOTV10 ko barambiwe kuyobozwa inkoni nk’amatungo.
Batanga urugero rw’umwe wakubiswe n’uyu muyobozi, ubu wanamaze kwimuka muri uyu Mudugudu nyuma yuko amukubise by’agahomamunwa.
Umwe muri aba baturage, avuga ko uyu Muyobozi w’Umudugudu akubita abantu atabanje no kumva ikibazo cyabo cyangwa bamwe babeshyerwa, ariko we ntabyiteho ngo ashyiremo ubushishozi.
Umwe ati “Hari umudamu witwa Zabayo twari duturanye, baramubeshyeye ngo yibye mudasobwa, ari umudamu uca incuro w’umukene cyane, yaramukubise aramukubita, amukubita no hagati n’agakariso yari yambaye karacika ava amaraso.”
Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uko uyu mugore wakubiswe n’uyu muyobozi, ari umubyeyi ufite uruhinja.
Undi ati “Yafashe umugore w’umubyeyi ufite umwana yonsa w’umwaka, aramuboha amaguru, aramukubita kugeza ha handi umwenda w’imbere ucika, abantu bamubona ubwambure.”
Aba baturage bavuga ko uyu muyobozi atari umwe cyangwa babiri amaze gukubita, bavuga ko akwiye kuvaho hakajyaho uwo bitoreye dore ko uyu batazi uko yagiyeho.
Undi muturage ati “Niba abasha gukubita umubyeyi akamwandagaza akamwambura ubusa, yamuziritse, hari umuntu ukicwa urobozo?”
Umunyamakuru yagerageje kuvugisha Umushemeza Clementine, ushinjwa n’abaturage kubayoboza inkoni, ariko ahita yikubura aragenda, ati “Reka kumfotora si ngombwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick avuga ko atari azi aya makuru kuko nta raporo yabyo yigeze yakira.
Ati “Ni ukwegera inzego bakatubwira icyo bamunenga, tukabaga n’uburenganzira bwo kuba bishyiriyeho undi w’agateganyo.”
INKURU MU MASHUSHO
RADIOTV10
Ibi ntabwo bikwiye kuriki gihugu cyu Rwanda