Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ngo hari n’uwo yaciriyeho ikariso: Bagaragaje ibyo bakorerwa n’umuyobozi wabo bafata nk’agahomamunwa

radiotv10by radiotv10
10/03/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Ngo hari n’uwo yaciriyeho ikariso: Bagaragaje ibyo bakorerwa n’umuyobozi wabo bafata nk’agahomamunwa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Akamarara wo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, bavuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’Umuyobozi wabo batazi n’uko yagiyeho kuko batamwitoreye, bakavuga ko hari n’umubyeyi ufite uruhinja yakubise kugeza amuciriyeho umwenda w’imbere.

Aba baturage bo muri uyu Mudugudu uherereye mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange, babwiye RADIOTV10 ko barambiwe kuyobozwa inkoni nk’amatungo.

Batanga urugero rw’umwe wakubiswe n’uyu muyobozi, ubu wanamaze kwimuka muri uyu Mudugudu nyuma yuko amukubise by’agahomamunwa.

Umwe muri aba baturage, avuga ko uyu Muyobozi w’Umudugudu akubita abantu atabanje no kumva ikibazo cyabo cyangwa bamwe babeshyerwa, ariko we ntabyiteho ngo ashyiremo ubushishozi.

Umwe ati “Hari umudamu witwa Zabayo twari duturanye, baramubeshyeye ngo yibye mudasobwa, ari umudamu uca incuro w’umukene cyane, yaramukubise aramukubita, amukubita no hagati n’agakariso yari yambaye karacika ava amaraso.”

Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uko uyu mugore wakubiswe n’uyu muyobozi, ari umubyeyi ufite uruhinja.

Undi ati “Yafashe umugore w’umubyeyi ufite umwana yonsa w’umwaka, aramuboha amaguru, aramukubita kugeza ha handi umwenda w’imbere ucika, abantu bamubona ubwambure.”

Aba baturage bavuga ko uyu muyobozi atari umwe cyangwa babiri amaze gukubita, bavuga ko akwiye kuvaho hakajyaho uwo bitoreye dore ko uyu batazi uko yagiyeho.

Undi muturage ati “Niba abasha gukubita umubyeyi akamwandagaza akamwambura ubusa, yamuziritse, hari umuntu ukicwa urobozo?”

Umunyamakuru yagerageje kuvugisha Umushemeza Clementine, ushinjwa n’abaturage kubayoboza inkoni, ariko ahita yikubura aragenda, ati “Reka kumfotora si ngombwa.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick avuga ko atari azi aya makuru kuko nta raporo yabyo yigeze yakira.

Ati “Ni ukwegera inzego bakatubwira icyo bamunenga, tukabaga n’uburenganzira bwo kuba bishyiriyeho undi w’agateganyo.”

 

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Comments 1

  1. Uwimbabazi Elyse says:
    3 years ago

    Ibi ntabwo bikwiye kuriki gihugu cyu Rwanda

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − ten =

Previous Post

Igihugu gihana imbibi n’u Rwanda cyatangaje igihano gishobora kuzajya gihanisha abatinganyi

Next Post

APR ifitemo 7, Rayon 3,…Amuvubi yahamagawe hagaragaramo umunyezamu utaherukaga, Haruna ntiyabonekamo

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda
MU RWANDA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
APR ifitemo 7, Rayon 3,…Amuvubi yahamagawe hagaragaramo umunyezamu utaherukaga, Haruna ntiyabonekamo

APR ifitemo 7, Rayon 3,…Amuvubi yahamagawe hagaragaramo umunyezamu utaherukaga, Haruna ntiyabonekamo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.