Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ngoma: Abanyeshuri baburiye ibikoresho mu nkongi yibasiye icumbi ryabo bakorewe igikorwa cyabanejeje

radiotv10by radiotv10
26/01/2024
in MU RWANDA
0
Ngoma: Abanyeshuri baburiye ibikoresho mu nkongi yibasiye icumbi ryabo bakorewe igikorwa cyabanejeje
Share on FacebookShare on Twitter

Ku bufatanye bwa Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma, baremeye abana bo mu ishuri rya Gahima AGAPE ryo mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma, babaha ibikoresho birimo matela nyuma y’uko inkongi y’umuriro yibasiye icumbi ryabo igakongokeramo ibyarimo byose.

Iyi nkongi yibasiye iri suri rya Gahima AGAPE ry’Itorere EAR, yadutse ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, ubwo abanyeshuri barimo basubiramo amasomo.

Iyi nkongi yafashe amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu, yangije ibikoresho byose byari birimo; nka Matela ndetse n’ibindi.

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024, aba banyeshuri baburiye ibikoresho muri iyi nkongi, bashumbushijwe, bahabwa ibikoresho birimo ibyo kuryamira.

Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Mukayiranga Marie Gloriose.

Yagize ati “Hari ubufasha twahawe na MINEMA. Buri mwana arongera abone matela ye, amashuka, ibikoresho by’isuku, imyenda, inkweto, amakaye n’ibindi.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko inyubako yafashwe n’inkongi y’umuriro, itari yarashyizwe mu bwishingizi, aboneraho gusaba ibigo by’amashuri kujya bashyirisha mu bwishingizi inyubako zabyo kugira ngo igihe habaye impanuka nk’iyi bubaramire.

Yagize ati “Twavuganye n’ubuyobozi bw’Ikigo na ba nyiracyo, tubereka ko ibyabaye ari uburangare, tubasaba ko ibikorwa remezo byose by’amashuri bigomba kuba mu bwishingizi.”

Iyi nkongi yibasiye iri shuri ryo mu Karere ka Ngoma, nyuma y’iminsi micye n’icumbi ry’abanyeshuri b’abahungu biga mu ishuri ryo mu Karere ka Gakenke, na ryo rifashwe n’inkongi yo yanahitanye umwana umwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 7 =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Undi Perezida yagendereye u Rwanda aba uwa kabiri warusuye ku munsi umwe

Next Post

IFOTO Y’UBWUZU: Abana bagaragaje akanyamuneza k’amahirwe yo kwegera Perezida Kagame imbonankubone

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
IFOTO Y’UBWUZU: Abana bagaragaje akanyamuneza k’amahirwe yo kwegera Perezida Kagame imbonankubone

IFOTO Y’UBWUZU: Abana bagaragaje akanyamuneza k’amahirwe yo kwegera Perezida Kagame imbonankubone

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.