Mu Murenge wa Rukumbeli mu Karere ka Ngoma, habaye indi mpanuka nk’iherutse kuba mu Karere ka Gasabo yo ikanahitana abantu, aho ubwanikiro bw’ibigori bwagwiriye abantu ariko bwo Imana yakinze akaboko.
Iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023, aho ubu bwanikiro bw’ibigori buherereye mu Mudugudu wa Ntovi mu Kagari ka Ntovi, bwagwiriye abantu.
Amakuru aturuka muri aka gace, avuga ko abantu bagwiriwe n’ubu bwanikiro, bagera muri 20 ndetse bamwe bagakomereka bakajyanwa kwa muganga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumbeli, Daniel Mugabo yemeje ko iyi mpanuka yabaye, ndetse ko abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bahabwe ubutabazi bw’ibanze.
Uyu muyobozi avuga ko kugeza ubu abantu bakomerekeye muri iyi mpanuka bakiri kwa muganga ari bane (4) barimo babiri (2) bakomeretse cyane bakaba bari kwitabwaho mu Bitaro bya Kibungo, mu gihe abandi babiri (2) bari ku Kigo Nderabuzima cya Rukumbeli.
Avuga ko ubwo iriya mpanuka yabaga, bamwe mu bagwiriwe n’ubu bwanikiro, bagize ikibazo cy’ihungabana gusa kidakanganye, bakaza gutaha mu ngo zabo.
Iyi mpanuka ibaye nyuma y’ibyumweru bibiri habaye indi imeze nka yo, yabereye mu Kagari ka Gasagara muri uyu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo, yabaye tariki 03 Gashyantare 2023, igahitana abantu 11.
Ni impanuka yagarutsweho cyane, ndetse Guverinoma y’u Rwanda ikaba yarihanganishije imiryango y’abahitanywe na yo, inabafasha mu bikorwa byo kubaherecyeza inifatanya n’imiryango yabo muri iki gikorwa cyo kubashyingura cyabaye tariki 05 Gashyantare 2023.
RADITV10