Monday, January 26, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ngororero: Bagaragaje ibimenyetso byatumye batangira kwikanga amapfa

radiotv10by radiotv10
05/11/2024
in MU RWANDA
0
Ngororero: Bagaragaje ibimenyetso byatumye batangira kwikanga amapfa
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero, bavuga ko bafite impungenge zo kugarizwa n’amapfa kubera imvura yabaye nke mu gihembwe cy’ihinga A cya 2025.

Aba baturage bavuga ko babuze imvura kuva iki gihembwe cyatangira, ndetse igakomeza kubura, ku buryo babona nta cyizere cyo kuzeza.

Mugabonake Patrice yagize ati “Igihembwe nyine iyo gitangiye nabi n’ubundi amaherezo biba bizagenda nabi kuko nta cyizere tuba dufite ko tuzabona umusaruro.”

Nyiransengimana Alice avuga ko bari batangiye guhinga bimwe mu bihingwa bisanzwe byera muri aka gace, ariko ko n’ibyo bashyize mu butaka bitigeze biva aho biri kubera kubura imvura.

Ati “Twari twateye ibigori mbere ariko izuba rirabyica, akavura kongeye kugwa nanone duteye ibishyimbo na byo ntibiri kumera neza nk’uko byari bisanzwe ku buryo n’amafumbire twafashe, twarahinze apfa ubusa imyaka iherayo.”

Aba baturage bakomeza bavuga kandi ko banahawe ifumbire kandi bagomba kuzishyura, ariko bakaba bafite impungenge z’aho bazakura amafaranga yo kwishyura.

Nyiransengimana Alice akomeza agira ati “Impungenge zihari ni uko twahingaga tukishyura mu byo twejeje, none turi kubona bitagenda neza ahubwo kubera imvura yatinze dufite ikibazo cy’inzara, ntabwo byoroshye ni kwa kwizirika umukanda naho gusoza iki gihembwe ntibyoroshye.”

Nkundabatware Faustin na we yagize ati “Inzara yo rwose irahari y’iki gihe, guhera mu kwezi kwa gatandatu imigozi yanze gushora, tugira ikibazo cy’ibijumba n’imyumbati bicye kandi urumva ntakindi twakwifashisha. Badufasha rero nk’iriya fumbire twafashe tukazishyura ubutaha twejeje.”

Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kigaragaza ko byari biteganyijwe ko imvura y’igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo yari gutangira kugwa hagati ya tariki 10 na 20 Nzeri, ariko mu misozi miremire igatangira hagati ya 1-10 Nzeri, ikazaba nyinshi mu byumweru bya nyuma by’uku kwezi kwa Nzeri, ariko si ko byagenze.

Ibishyimbo byanze kumera
Bavuga ko bafite impungenge

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × five =

Previous Post

Rusizi: Abahinzi b’umuceri bigeze kugarukwaho na Perezida Kagame bongeye kumwenyura

Next Post

Ericsson and MTN Rwanda modernize and expand network in Kigali

Related Posts

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Umusore witwa Mugisha Gakuba David uba muri Leta Zunze Ubumwe za America, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho...

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Umugabo witwa Sindayiheba Jean de Dieu wo mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, arahigishwa uruhindu nyuma yo gukubita...

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

by radiotv10
25/01/2026
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yahaye inshingano abasirikare babiri barimo Brig Gen Godfrey Gasana, wagizwe Umupilote...

Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

by radiotv10
24/01/2026
0

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare-NISR, igaragaza ko mu gihembwe cya kane cya 2025, ubushomeri mu rubyiruko bwagabanutseho 3% kuko bwageze kuri...

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

by radiotv10
24/01/2026
0

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu bavuga ko nubwo bashyiriweho nkunganire ya Leta ku...

IZIHERUKA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa
MU RWANDA

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

by radiotv10
25/01/2026
0

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ericsson and MTN Rwanda modernize and expand network in Kigali

Ericsson and MTN Rwanda modernize and expand network in Kigali

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.