Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Ngororero, bavuga ko bafite impungenge zo kugarizwa n’amapfa kubera imvura yabaye nke mu gihembwe cy’ihinga A cya 2025.
Aba baturage bavuga ko babuze imvura kuva iki gihembwe cyatangira, ndetse igakomeza kubura, ku buryo babona nta cyizere cyo kuzeza.
Mugabonake Patrice yagize ati “Igihembwe nyine iyo gitangiye nabi n’ubundi amaherezo biba bizagenda nabi kuko nta cyizere tuba dufite ko tuzabona umusaruro.”
Nyiransengimana Alice avuga ko bari batangiye guhinga bimwe mu bihingwa bisanzwe byera muri aka gace, ariko ko n’ibyo bashyize mu butaka bitigeze biva aho biri kubera kubura imvura.
Ati “Twari twateye ibigori mbere ariko izuba rirabyica, akavura kongeye kugwa nanone duteye ibishyimbo na byo ntibiri kumera neza nk’uko byari bisanzwe ku buryo n’amafumbire twafashe, twarahinze apfa ubusa imyaka iherayo.”
Aba baturage bakomeza bavuga kandi ko banahawe ifumbire kandi bagomba kuzishyura, ariko bakaba bafite impungenge z’aho bazakura amafaranga yo kwishyura.
Nyiransengimana Alice akomeza agira ati “Impungenge zihari ni uko twahingaga tukishyura mu byo twejeje, none turi kubona bitagenda neza ahubwo kubera imvura yatinze dufite ikibazo cy’inzara, ntabwo byoroshye ni kwa kwizirika umukanda naho gusoza iki gihembwe ntibyoroshye.”
Nkundabatware Faustin na we yagize ati “Inzara yo rwose irahari y’iki gihe, guhera mu kwezi kwa gatandatu imigozi yanze gushora, tugira ikibazo cy’ibijumba n’imyumbati bicye kandi urumva ntakindi twakwifashisha. Badufasha rero nk’iriya fumbire twafashe tukazishyura ubutaha twejeje.”
Ni mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi RAB kigaragaza ko byari biteganyijwe ko imvura y’igihembwe cy’ihinga cy’Umuhindo yari gutangira kugwa hagati ya tariki 10 na 20 Nzeri, ariko mu misozi miremire igatangira hagati ya 1-10 Nzeri, ikazaba nyinshi mu byumweru bya nyuma by’uku kwezi kwa Nzeri, ariko si ko byagenze.
Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10