Saturday, December 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ngororero: Bavuze impamvu y’ibikorwa bibabangamira bigaragara ahantu hatinywa na benshi

radiotv10by radiotv10
22/09/2025
in MU RWANDA
0
Ngororero: Bavuze impamvu y’ibikorwa bibabangamira bigaragara ahantu hatinywa na benshi
Share on FacebookShare on Twitter

Abakoresha umuhanda w’igitaka Kabaya-Muhanda- Mulinga mu Karere ka Ngororero, bavuga ko ubwambuzi n’urugomo bihakorerwa nimugoroba, bimaze gufata intera, bakemeza ko ababikora bitwikira umwijima uba uhari muri ayo masaha.

Umuhanda Kabaya Muhanda Mulinga ukora ku Turere twa Ngororero na Nyabihu, ukunze kunyurwa na benshi, ariko kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, nta mugenzi w’amaguru watinyuka kuhanyura, nyamara hari abahanyura bavuye mu isoko rya Kabaya.

Umwe mu baturage yagize ati “Kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuzamura nta muntu watinyuka kunyura hano wenyine. Abambura abantu bitwikira uyu mwijima, noneho baba bafite inkoni cyangwa imihoro ukumva baguhuriyeho. Hano nta mucuruzi uvuye mu isoko rya Kabaya wahinyuza nyuma y’ayo masaha kuko ayo yacuruje yose bayamwanbura.”

Undi na we yagize ati “Hano habera ubwambuzi buteye ubwoba pe, ujya ukumva bagukubise inkoni yo mu mugongo bakagushikuza ibyo ufite kubera hano haba umwijima uteye ubwoba kuko ari no mu mashyamba.”

Aba baturage basaba ko bafashwa hakaba hashyirwa irondo ry’umwuga rikajya rihakorera cyangwa se hagashyirwamo amatara mu rwego rwo kuharinda umwijima no kurwanya abo bawitwikira bagacucura abantu utwabo.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe yabwiye RADIOTV10 ko hari kompanyi yabanje gukora umuhanda bityo n’amatara azashyirwamo, icyakora ngo mu gihe bitarakorwa baba bashyizemo abanyerondo bo kuba bahacungira umutekano.

Yagize ati “Mu gihe twabona ko bibangamye cyane ntitwategereza gushaka amafaranga mu gihe ataraboneka twakongeramo abanyerondo bakaba bacunga umutekano muri uwo muhanda.”

Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 3 =

Previous Post

Amapoto yaje bizeye ko akurikirwa n’amashanyarazi none birirwa bayabona yaratangiye gusazira hasi aho arambaraye

Next Post

BREAKING: Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu bakobwa U23

Related Posts

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugore wari umaze ukwezi ashatse mu murenge wa Muganza yagerageje kwiyahura akoresheje igitenge ubwo umugabo yari amaze kumubwirira mu buriri...

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse, yafashwe, ndetse iperereza rigaragaza ko...

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

by radiotv10
27/12/2025
0

Ginger is a common spice found in many kitchens. In Rwanda and across the world, people use it in tea,...

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

IZIHERUKA

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka
MU RWANDA

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

27/12/2025
Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

27/12/2025
Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

26/12/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

Perezida wa America yiyemereye ko yagabye igitero rurangiza ku byihebe mu Gihugu cyo muri Afurika

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu bakobwa U23

BREAKING: Amagare-Kigali: Umwongereza yegukanye Shampiyona y’Isi mu bakobwa U23

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.