Friday, January 9, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA POLITIKI

Ni bo ubwabo biyuburiye umubano- Muhoozi avuga kuri Perezida Kagame na Museveni

radiotv10by radiotv10
02/05/2022
in POLITIKI
0
Perezida Kagame na Muhoozi bafitanye amateka maremare, ni inshuti kuva cyera- Museveni
Share on FacebookShare on Twitter

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni kuba baratumye u Rwanda na Uganda byongera kunga ubumwe ndetse ahishura ko aba bakuru b’Ibihugu ubwabo ari bo biyuburiye umubano aho kuba we [Muhoozi].

Tariki 24 Mata 2022, umunsi washimangiye ko u Rwanda na Uganda byongeye kuba umwe nyuma y’uko hari hashize imyaka igera muri itatu ibi Bihugu bidacana uwaka.

Kuri iyi tariki ni bwo Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Uganda nyuma y’imyaka ine atahagera, ubwo yari yitabiriye ibirori by’isabukuru ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba akaba umuhungu wa Perezida Museveni.

Perezida Paul Kagame yagiye muri Uganda nyuma y’uko Muhoozi agiriye uruzinduko mu Rwanda inshuro ebyiri, byanatumye benshi bavuga ko uyu muhungu wa Museveni ari we wagize uruhare mu guhuza abakuru b’Ibihugu byombi bari bamaze igihe batavugana.

Mu butumwa yanyujije kuri twitter ye, Gen Muhoozi yavuze ko aba bakuru b’Ibihugu bombi ari bo bihuje ubwabo.

Yagize ati “Mu gihe na muntu n’umwe wakekaga ko u Rwanda na Uganda bakongera kunga ubumwe, ndashimira Abaperezida Kagame Paul na Kaguta Museveni. Ni bo ubwabo bombi babyukije amahoro hagati yabo ubwabo. Njye icyo nakoze ni uko banyifashishije.”

Mu ijambo yavugiye mu isabukuru ya Muhoozi, Perezida Paul Kagame yavuze ko Muhoozi yagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda na Uganda, ndetse ko ari we wabanje kwifuza ko baganira.

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko Muhoozi yabanje gushaka nimero ye ubundi akamwandikira ubutumwa amubwira ko yifuza kumusura, aramwemerera.

Icyo gihe Perezida Kagame yagize ati “Nahise niyumvisha mu myumvire yanjye ko Perezida wa Uganda ari inyuma y’ubwo butumwa. Ntabwo nigeze nemera ko Muhoozi ari we uri kubikora ku giti cye.”

Yakomeje agira ati “Niba kongera kunga ubumwe bwa Uganda n’u Rwanda byari bigukeneye [Muhoozi] ukaba icyambu, tubishimiye imana.”

Lt Gen Muhoozi ukomeje kugaruka ku bumwe bw’u Rwanda na Uganda, na we yashimiye Perezida Paul Kagame kuba yaramuhaye amahirwe kugira ngo agire uruhare mu kuzahura umubano w’Ibihugu byombi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =

Previous Post

Kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’icuruzwa ry’abantu,…-Imyanzuro ya RPF-Inkotanyi

Next Post

Byakoze benshi ku mutima: Perezida Kagame yahoberanye n’umwana mu Biryogo (IFOTO)

Related Posts

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

by radiotv10
08/01/2026
0

The Secretariat General of the FPR-Inkotanyi party has approved the establishment of a new advisory body composed of senior and...

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

by radiotv10
08/01/2026
0

Ubunyamabanga Bukuru bw’Umuryango FPR-Inkotanyi bwemeje ishyirwaho rw’Urwego rushya rw’inararibonye rushinzwe ubujyanama mu Banyamuryango. Ishyirwaho ry’uru rwego, rikubiye mu myanzuro y’Inama...

Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

by radiotv10
05/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we Mamadi Doumbouya watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Guinea, amwizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana...

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Eng.-President Kagame Congratulates His Counterpart Doumbouya on Winning Elections in Guinea

by radiotv10
05/01/2026
0

President Paul Kagame has congratulated his counterpart, Mamadi Doumbouya, on winning the presidential elections in Guinea, assuring him that Rwanda...

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

Eng.-Congolese Refugees in Rwanda Send a Message to FARDC Gen. Ekenge

by radiotv10
02/01/2026
0

Congolese refugees living in Rwanda have sent a message to FARDC Major General Sylvain Ekenge, who recently used language that...

IZIHERUKA

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko
IBYAMAMARE

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

by radiotv10
08/01/2026
0

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

08/01/2026
AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

08/01/2026
Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

Umufana wa Congo wazanye uburyo bwihariye bw’imifanire akomeje gusekerwa n’amahirwe nyuma yo kurira

08/01/2026
RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

RPF-Inkotanyi approves a new organizational structure

08/01/2026
FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

FPR-Inkotanyi yemeje urwego rushya rw’Umuryango

08/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Byakoze benshi ku mutima: Perezida Kagame yahoberanye n’umwana mu Biryogo (IFOTO)

Byakoze benshi ku mutima: Perezida Kagame yahoberanye n’umwana mu Biryogo (IFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umuhanzi n’umunyamakurukazi bazwi mu Rwanda bamaze igihe bakundana basezeranye mu mategeko

Ibyo umukinnyi wa Algeria yakoreye imbere y’umufana utazibagirana wa Congo byatumye habaho gusaba imbabazi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.