Ni gute ugurishije Inka yasora, ugurishije ikibanza cya Miliyoni 100Frw ntasore?- Ibishya mu misoro

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Zimwe mu mpinduka ziri mu misoro y’imitungo itimukanwa, harimo kuba hagiye gushyirwaho imisoro ku bagurisha ibibanza, kuko byarimo icyuho, hagatangwa urugero uburyo umuntu ugurishije itungo ry’ibihumbi 100 Frw, asora ariko ugurishije ikibanza cya Miliyoni 100 Frw ntasore.

Goverinoma y’u Rwanda ivuga ko umushinga w’itegeko rishya ry’imisoro, rishyira ikinyuranyo cya 0.2% hagati y’inzu zo guturamo n’izagenewe ubucuruzi.

Izindi Nkuru

Ayo mavugurura ajyanye n’imisoro asabirwa kwemezwa n’inteko ishingamategeko; arimo ingingo yo kugabanya imisoro ku nyubako. Ayo ni amavugurura agomba gutangirira ku kibanza kitubatseho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe; yavuze ko ubu hari ibibanza bigura miliyoni 400 Frw.

Ati Ku i Rebero kigeze kuri miliyoni ijana na mirongo itanu (150 000 000 Frw). Tugasanga igihe kigeze ko twagira icyo dukura ku muntu wagurishije icyo kibanza. Wowe uragurisha ikibanza cya miliyoni ijana na mirongo itanu, usore zeru; hanyuma umuturage wajyanye inka mu Gikomera yishyure ibihumbi bitanu! Tukumva atari byiza cyane. Turifuza ko umuntu wagurishije cya kibanza yakwishyura nibura 2.5%.”

Uyu mushinga w’itegeko usaba impinduka mu misoro, uteganya kandi ko inzu igomba gusora hashingiwe ku magorofa ayigize.

Ati “Twashakaga kureba ukuntu abantu bubaka bakoresha ubutaka neza; kuko dufite ubutaka buto cyane. Icyo dusaba ni uko umuntu wubatse ajya hejuru; ari na ko umusoro ugenda ugabanuka. Tukavuga tuti ‘umuntu ugeze ku igorofa rya gatatu yasora kuri 0.25%, ariko urenzeho agasora kuri 0.1%’.”

Richard Tusabe avuga ko hazamo itandukaniro, avuga ko nzu ya kabiri yubakiwe guturwamo, umusoro wavuye kuri 1% usabirwa kujya kuri 0.5%.

Ati “Bishingiye ku bushobozi. Gutangira tuva kuri 0.25% muri 2018 kugeza muri 2022 aho twari tugeze kuri 1%; byagaragaye ko ubushobozi bwo kwishyura abantu bamwe batabishoboye. Tukiri kuri 0.5% abantu bishyuraga ku rugero ruri hafi ya 80%. Tukaba twumva ko nituva kuri 1% tukagera kuri 0.5%; icya mbere ubwitabire buraba bwinshi ariko na wa muzigo ugabanuke.”

Naho ku nzu y’ubucuruzi; ati “na ho hagaragaye intege nkeya tumaze kurenga 0.3%. icyo twifuza ni uko twaguma kuri 0.3%, kugira ngo abantu bamenyekanishe imisoro kandi bagashobora no kwishyura, atari ukumenyekanisha gusa hanyuma ngo dutangire kurwana na bo bafite ibirarane byabazonze.”

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje impungenge kuri iyi ngingo, bavuga ko abo bantu bombi baba bagamije ubucuruzi; ariko uwubaka inzu zo guturamo we akaba ari no mu murongo wo kugabanya ikibazo cy’amacumbi.

Umwe mu Badepite ati “Turacyari ku rwego rw’aho abaturage benshi badafite ubushobozi bwo kugira inzu zabo. Nibaza ko abashora imari mu mazu yo guturamo bakabaye bafashwa. None kuki abo bashoramari tugiye kubatandukanya?; umwe akishyura kuri 0.5%, undi akishyura 0.3%? Kuki hatabayeho kureba cyane cyane ikibazo kije gukemurwa?”

Richard Tusabe yavuze ko imisoro ubwayo idafite ubushobozi bwo gukemura iki kibazo.

Ati “Politike y’imisoro ntabwo ihagije kugira ngo isubize ikibazo cy’amazu mu Gihugu. Ari na cyo turi kureba ngo ni gute twagabanya ikiguzi cy’amafaranga amabanki aha abashora imari muri urwo rwego. Ntitwirengagije ko hari ikibazo cy’amazu. ibyo bihura n’imiterere y’Igihugu cyacu, cyane cyane ko abenshi ari urubyiruko rugishaka akazi. Tugerageza ibishoboka byose ngo tuborohereze. Umusoro hari icyo wakora ariko ntabwo gihagije.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko aya mavugurura naramuka yemejwe nk’itegeko; ngo bizatuma abasora biyongera, bitumen na Leta yongeraho 1% ku ruhare rw’imisoro ku musaruro mbumbe w’Igihugu.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Comments 1

  1. ibyi nibyiza ariko ikisoro kubutaka bwabanyarwanda yo iratuma habutakaza ESE nakunu hazajya hasorerwa ibivuye mubutaka ugiye kwisoko agasorera ibyo yashoye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru