Saturday, December 27, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ni gute ugurishije Inka yasora, ugurishije ikibanza cya Miliyoni 100Frw ntasore?- Ibishya mu misoro

radiotv10by radiotv10
16/06/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Ni gute ugurishije Inka yasora, ugurishije ikibanza cya Miliyoni 100Frw ntasore?- Ibishya mu misoro
Share on FacebookShare on Twitter

Zimwe mu mpinduka ziri mu misoro y’imitungo itimukanwa, harimo kuba hagiye gushyirwaho imisoro ku bagurisha ibibanza, kuko byarimo icyuho, hagatangwa urugero uburyo umuntu ugurishije itungo ry’ibihumbi 100 Frw, asora ariko ugurishije ikibanza cya Miliyoni 100 Frw ntasore.

Goverinoma y’u Rwanda ivuga ko umushinga w’itegeko rishya ry’imisoro, rishyira ikinyuranyo cya 0.2% hagati y’inzu zo guturamo n’izagenewe ubucuruzi.

Ayo mavugurura ajyanye n’imisoro asabirwa kwemezwa n’inteko ishingamategeko; arimo ingingo yo kugabanya imisoro ku nyubako. Ayo ni amavugurura agomba gutangirira ku kibanza kitubatseho.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe; yavuze ko ubu hari ibibanza bigura miliyoni 400 Frw.

Ati “Ku i Rebero kigeze kuri miliyoni ijana na mirongo itanu (150 000 000 Frw). Tugasanga igihe kigeze ko twagira icyo dukura ku muntu wagurishije icyo kibanza. Wowe uragurisha ikibanza cya miliyoni ijana na mirongo itanu, usore zeru; hanyuma umuturage wajyanye inka mu Gikomera yishyure ibihumbi bitanu! Tukumva atari byiza cyane. Turifuza ko umuntu wagurishije cya kibanza yakwishyura nibura 2.5%.”

Uyu mushinga w’itegeko usaba impinduka mu misoro, uteganya kandi ko inzu igomba gusora hashingiwe ku magorofa ayigize.

Ati “Twashakaga kureba ukuntu abantu bubaka bakoresha ubutaka neza; kuko dufite ubutaka buto cyane. Icyo dusaba ni uko umuntu wubatse ajya hejuru; ari na ko umusoro ugenda ugabanuka. Tukavuga tuti ‘umuntu ugeze ku igorofa rya gatatu yasora kuri 0.25%, ariko urenzeho agasora kuri 0.1%’.”

Richard Tusabe avuga ko hazamo itandukaniro, avuga ko nzu ya kabiri yubakiwe guturwamo, umusoro wavuye kuri 1% usabirwa kujya kuri 0.5%.

Ati “Bishingiye ku bushobozi. Gutangira tuva kuri 0.25% muri 2018 kugeza muri 2022 aho twari tugeze kuri 1%; byagaragaye ko ubushobozi bwo kwishyura abantu bamwe batabishoboye. Tukiri kuri 0.5% abantu bishyuraga ku rugero ruri hafi ya 80%. Tukaba twumva ko nituva kuri 1% tukagera kuri 0.5%; icya mbere ubwitabire buraba bwinshi ariko na wa muzigo ugabanuke.”

Naho ku nzu y’ubucuruzi; ati “na ho hagaragaye intege nkeya tumaze kurenga 0.3%. icyo twifuza ni uko twaguma kuri 0.3%, kugira ngo abantu bamenyekanishe imisoro kandi bagashobora no kwishyura, atari ukumenyekanisha gusa hanyuma ngo dutangire kurwana na bo bafite ibirarane byabazonze.”

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaje impungenge kuri iyi ngingo, bavuga ko abo bantu bombi baba bagamije ubucuruzi; ariko uwubaka inzu zo guturamo we akaba ari no mu murongo wo kugabanya ikibazo cy’amacumbi.

Umwe mu Badepite ati “Turacyari ku rwego rw’aho abaturage benshi badafite ubushobozi bwo kugira inzu zabo. Nibaza ko abashora imari mu mazu yo guturamo bakabaye bafashwa. None kuki abo bashoramari tugiye kubatandukanya?; umwe akishyura kuri 0.5%, undi akishyura 0.3%? Kuki hatabayeho kureba cyane cyane ikibazo kije gukemurwa?”

Richard Tusabe yavuze ko imisoro ubwayo idafite ubushobozi bwo gukemura iki kibazo.

Ati “Politike y’imisoro ntabwo ihagije kugira ngo isubize ikibazo cy’amazu mu Gihugu. Ari na cyo turi kureba ngo ni gute twagabanya ikiguzi cy’amafaranga amabanki aha abashora imari muri urwo rwego. Ntitwirengagije ko hari ikibazo cy’amazu. ibyo bihura n’imiterere y’Igihugu cyacu, cyane cyane ko abenshi ari urubyiruko rugishaka akazi. Tugerageza ibishoboka byose ngo tuborohereze. Umusoro hari icyo wakora ariko ntabwo gihagije.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko aya mavugurura naramuka yemejwe nk’itegeko; ngo bizatuma abasora biyongera, bitumen na Leta yongeraho 1% ku ruhare rw’imisoro ku musaruro mbumbe w’Igihugu.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Ndatimana Ildephonse says:
    3 years ago

    ibyi nibyiza ariko ikisoro kubutaka bwabanyarwanda yo iratuma habutakaza ESE nakunu hazajya hasorerwa ibivuye mubutaka ugiye kwisoko agasorera ibyo yashoye

    Reply

Leave a Reply to Ndatimana Ildephonse Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 1 =

Previous Post

Ibihugu bizavamo izegukana kimwe mu Bikombe bikomeye i Burayi byamenyekanye

Next Post

Umuhangamideri Moses Turahirwa uko yasohotse muri Gereza byatunguranye

Related Posts

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugabo wagaragaye mu Mujyi wa Kigali afite umuhoro ashaka gutema abantu anamenagura imodoka yasangaga ziparitse, yafashwe, ndetse iperereza rigaragaza ko...

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

by radiotv10
27/12/2025
0

Umugore wari umaze ukwezi ashatse mu murenge wa Muganza yagerageje kwiyahura akoresheje igitenge ubwo umugabo yari amaze kumubwirira mu buriri...

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

by radiotv10
27/12/2025
0

Ginger is a common spice found in many kitchens. In Rwanda and across the world, people use it in tea,...

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

by radiotv10
26/12/2025
0

Mu busabane bwa Noheli Gianni Infantino, Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) yagiranye n’abakiri bato bafite impano muri uyu...

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

IZIHERUKA

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye
FOOTBALL

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

by radiotv10
27/12/2025
0

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

27/12/2025
Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

27/12/2025
Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

Why Ginger Is More Than a Spice: Five Health Benefits You Should Know

27/12/2025
Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

Perezida Kagame yasabaanye n’abana bafite impano mu mupira w’amaguru basangiye Noheli n’uwukuriye ku Isi

26/12/2025
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando

Mu buryo butunguranye AFC/M23 yakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo ufasha FARDC

26/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhangamideri Moses Turahirwa uko yasohotse muri Gereza byatunguranye

Umuhangamideri Moses Turahirwa uko yasohotse muri Gereza byatunguranye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Isi ya ruhago mu gahinda ko kubura uyifitemo ibigwi washenguye abafite amazina akomeye

Hatangajwe icyagaragaye nyuma yuko hafashwe umugabo wagaragaye muri Kigali akora ibyateje impagarara

Rusizi: Umugore yabwiwe ko ataryoshye mu buriri agerageje kwiyahura  irondo ryari maso rirahagoboka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.