Umuhangamideri Moses Turahirwa uko yasohotse muri Gereza byatunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Moses Turahirwa uri mu bahangamideri babifitemo ubuhanga, ukurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge, akaba yarekuwe by’agateganyo, yasohotse muri Gereza atwarwa mu modoka yagendaga amapine adakora hasi, kugira ngo itangazamakuru ritamuvugisha.

Uyu musore washinze inzu y’imideri ya Moshions isanzwe yambika abakomeye barimo n’abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, yarekuwe by’agateganyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Kamena 2023.

Izindi Nkuru

Ni icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yari yajuririye icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 yari yafatiwe n’urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bw’Igororero rwa Nyarugenge rizwi nka Mageragere ryarekuye uyu musore, ariko itangazamakuru ryari ryagiye kumureba ngo rinamuvugishe, ritaha amaramasa.

Byatewe no kuba umuryango we wari wagiye kumufata kuri Gereza, wakoresheje uburyo bwose ataha atavugishije itangazamakuru.

Imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai Tucson yagiye gufata uyu musore, yamutegerereje mu mbuga y’iri Gororero, ari bwo yasohoka agahita ayinjiramo, iyi modoka na yo igahagurukana umuvuduka udasanzwe ku buryo yari igonze abanyamakuru bari bagiye kubategerereza haze, ikabacaho ivumbi ritumuka.

Abo mu muryango wa Moses bari baje gufata umwana wabo, barimo umubyeyi we ndetse n’abavandimwe, n’inshuti z’uyu muhangamideri zirimo abasanzwe babarirwa mu ruganda rwo kumurika imideri no kuyihanga.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwategetse ko Moses akurikiranwa ari hanze, rwanategetse ko azajya yitaba buri wa Mbere wa buri cyumweru, ndetse ko atagomba kurenga imbibi z’u Rwanda mu gihe cyose akiri gukurikiranwa.

Iki cyemezo cyo gufungurwa by’agateganyo, cyabanjirijwe n’iburana ry’ubujurire, aho Moses yari yasabye Urukiko guca inkoni izamba rukamurekura, kuko ngo iminsi irenga 40 yari amaze mu Igororero yari amaze kubona isomo, ari na ho yageze agafatwa n’ikiniga, agaturika akarira.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru