Saturday, December 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ni gute uwishe abantu we bajya kumwica akinyarira?-E.Nkuranga avuga ku bajenosideri barasiwe Gikongoro

radiotv10by radiotv10
12/04/2022
in MU RWANDA
0
Ni gute uwishe abantu we bajya kumwica akinyarira?-E.Nkuranga avuga ku bajenosideri barasiwe Gikongoro
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Ibuka mu Rwanda, Egide Nkuranga yongeye kunenga abakoze Jenoside bagikomeje kugaragaza gushaka kuyobya ubutabera, agaruka ku bahanishijwe igihano cy’urupfu ubwo cyari kikiriho mu Rwanda, bagaragaje gukunda ubuzima cyane nyamara bo barabuvukije benshi.

Kimwe mu bibazo bikomeye bibangamiye abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, ni bamwe mu bayikoze binangiye bakanga kuvuga aho bashyize imibiri y’abo bishe, hakaba n’abandi basabye imbabazi mu buryo bwa nyirarureshwa kugira ngo basohoke muri Gereza.

Perezida wa Ibuka mu Rwanda, Egide Nkuranga mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Jalas TV, yavuze ko ibi bibazo bikomeje kugaragara kandi ko aho bigaragaye, babyamagana kuko bishengura abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Nkuranga avuga ko bitanatunguranye kuko abakoze Jenoside bumvaga bitazabagiraho inkurikizi. Ati “Kandi ugasanga banakunze ubuzima cyane kandi bo barabwambuye abandi.”

Avuga ko atari n’umwihariko ku bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi kuko byanagaragaye ku bakoze izindi Jenoside zizwi mu mateka y’Isi.

Ati “Usanga iyo Jenoside irangiye hari abari bafite amafaranga ‘ubwo ndavuga ku bakoze Jenoside yakorewe Abayahudi’ bakajya guhinduza Visa ngo ejo batazamenyekana kugira ngo bacike ubutabera…ni n’abashenzi ni ko navuga, abantu bagera aho kwica abantu ariko bo ugasanga bakunze ubuzima cyane…”

Yakomeje atanga urugero rw’abakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi bahanishijwe igihano cy’urupfu [ubwo cyari kikiri mu mategeko y’u Rwanda, cyakuweho mu Nyakanga 2007] uko yabonye bitwaraga ubwo bahabwaga iki gihano.

Ati “Njye nibuka igihano cy’urupfu kitaravaho abarashwe ku Gikongoro…ni yo mpamvu nanavuga ngo ni n’imbwa. Umuntu wishe abantu azi neza ko yabamaze, we bajya kumwica…hariho ababanje kwinyarira…ibyo bigaragaza ububwa bwabo.”

Egide Nkuranga avuga ko ibi ari na byo bituma bamwe mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside bari muri Gereza birirwa batakamba, abandi bifuza gusubirishamo imanza.

Gusa bamwe mu bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi, barireze basaba imbabazi abo biciye, Imana n’Igihugu ubundi bararekurwa ndetse ubu babanye neza n’abo bahemukiye.

Ubushakashatsi bw’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanda Jenoside (CNLG) bwo mu mwaka ushize wa 2021, bwagaragaje ko ubwiyunge mu Banyarwanda bugeze kuri 94,6% buvuye kuri 92,5% bwariho muri 2015 mu gihe muri 2010 bwari kuri 82.3%.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Byateye urujijo: Muhoozi utahaga agahenge Twitter mu kuyikoresha, konti ye ubu ntiriho

Next Post

Ntakibazo kidasanzwe cy’umutekano dufite uretse iby’intambara z’Abanyaburayi kandi nabo twabagiriye inama- Museveni

Related Posts

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Abasirikare 21 065 mu Ngabo z’u Rwanda, bazamuwe mu mapeti, barimo 10 260 bahawe ipeti rya Sergeant bakuwe ku rya...

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Gakeshyi mu Karere ka Gakenke, yafatanywe ibilo 17 by’ikiyobyabwenge cy’urumogi na Litiro 14 za Kanyanga,...

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

by radiotv10
12/12/2025
0

Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, yakoreye impanuka mu Murenge wa Kimisagara,...

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

Kigali: Umugore yafatanywe urumogi rwinshi yari yarahishe mu mayeri adasanzwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Umugore w’imyaka 40 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, yafatanywe udupfunyika tw’urumogi...

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

Minisitiri Maj.Gen.(Rtd) Murasira yeretse abashoramari uko Nyaruguru abereye imboni yababera amahirwe

by radiotv10
12/12/2025
0

Minisitiri w’Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj. Gen. (Rtd) Albert Murasira akaba n’Imboni y’Akarere ka Nyaruguru, yasabye abashoramari gushora imari muri aka Karere,...

IZIHERUKA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze
AMAHANGA

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

by radiotv10
12/12/2025
0

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

12/12/2025
Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

12/12/2025
Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

Agezweho ku mutoza mushya ushobora gutoza Rayon Sports

12/12/2025
Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

Gakenke: Umugabo yasanganywe ibiyobyabwenge by’ubwoko bubiri abibitse mu nzu ahita atanga amakuru

12/12/2025
Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

Uko byagenze ngo imodoka y’urwego rwa Leta muri Kigali ikore impanuka ikomeye

12/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntakibazo kidasanzwe cy’umutekano dufite uretse iby’intambara z’Abanyaburayi kandi nabo twabagiriye inama- Museveni

Ntakibazo kidasanzwe cy’umutekano dufite uretse iby’intambara z’Abanyaburayi kandi nabo twabagiriye inama- Museveni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

America yahaye umuburo Igihugu cyo muri Afurika cyafashe icyemezo kitayinyuze

Dore ubutumwa umuhanzikazi Aline Gahongayire yigeneye ku isabukuru ye

Abasirikare ibihumbi 20 mu Ngabo z’u Rwanda bazamuwe mu mapeti barimo 10.000 b’icyiciro kimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.