Perezida wa Ibuka mu Rwanda, Egide Nkuranga yongeye kunenga abakoze Jenoside bagikomeje kugaragaza gushaka kuyobya ubutabera, agaruka ku bahanishijwe igihano cy’urupfu ubwo cyari kikiriho mu Rwanda, bagaragaje gukunda ubuzima cyane nyamara bo barabuvukije benshi.
Kimwe mu bibazo bikomeye bibangamiye abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, ni bamwe mu bayikoze binangiye bakanga kuvuga aho bashyize imibiri y’abo bishe, hakaba n’abandi basabye imbabazi mu buryo bwa nyirarureshwa kugira ngo basohoke muri Gereza.
Perezida wa Ibuka mu Rwanda, Egide Nkuranga mu kiganiro yagiranye na YouTube Channel yitwa Jalas TV, yavuze ko ibi bibazo bikomeje kugaragara kandi ko aho bigaragaye, babyamagana kuko bishengura abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi.
Nkuranga avuga ko bitanatunguranye kuko abakoze Jenoside bumvaga bitazabagiraho inkurikizi. Ati “Kandi ugasanga banakunze ubuzima cyane kandi bo barabwambuye abandi.”
Avuga ko atari n’umwihariko ku bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi kuko byanagaragaye ku bakoze izindi Jenoside zizwi mu mateka y’Isi.
Ati “Usanga iyo Jenoside irangiye hari abari bafite amafaranga ‘ubwo ndavuga ku bakoze Jenoside yakorewe Abayahudi’ bakajya guhinduza Visa ngo ejo batazamenyekana kugira ngo bacike ubutabera…ni n’abashenzi ni ko navuga, abantu bagera aho kwica abantu ariko bo ugasanga bakunze ubuzima cyane…”
Yakomeje atanga urugero rw’abakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi bahanishijwe igihano cy’urupfu [ubwo cyari kikiri mu mategeko y’u Rwanda, cyakuweho mu Nyakanga 2007] uko yabonye bitwaraga ubwo bahabwaga iki gihano.
Ati “Njye nibuka igihano cy’urupfu kitaravaho abarashwe ku Gikongoro…ni yo mpamvu nanavuga ngo ni n’imbwa. Umuntu wishe abantu azi neza ko yabamaze, we bajya kumwica…hariho ababanje kwinyarira…ibyo bigaragaza ububwa bwabo.”
Egide Nkuranga avuga ko ibi ari na byo bituma bamwe mu bahamijwe ibyaha bya Jenoside bari muri Gereza birirwa batakamba, abandi bifuza gusubirishamo imanza.
Gusa bamwe mu bakoze Jenoside Yakorewe Abatutsi, barireze basaba imbabazi abo biciye, Imana n’Igihugu ubundi bararekurwa ndetse ubu babanye neza n’abo bahemukiye.
Ubushakashatsi bw’iyahoze ari Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanda Jenoside (CNLG) bwo mu mwaka ushize wa 2021, bwagaragaje ko ubwiyunge mu Banyarwanda bugeze kuri 94,6% buvuye kuri 92,5% bwariho muri 2015 mu gihe muri 2010 bwari kuri 82.3%.
RADIOTV10