Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ni iki kijyanye Tshisekedi muri Angola mbere y’iminsi micye ngo ahahurire na Perezida Kagame?

radiotv10by radiotv10
04/12/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ni iki kijyanye Tshisekedi muri Angola mbere y’iminsi micye ngo ahahurire na Perezida Kagame?
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yageze muri Angola aho agomba n’ubundi kuzahurira mu biganiro na Perezida Paul Kagame mu cyumweru n’igice biri imbere. Hatangajwe ikijyanye Tshisekedi muri iki Gihugu.

Félix Tshisekedi agiye muri Angola ahari kubera uruzinduko rwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden, biteganyijwe ko hatangizwa ibikorwa remezo by’icyambu cya Labito gikora kuri zimwe muri Teritwari za DRC ndetse na Zambia.

Nk’uko byamejwe na Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tshisekedi yageze i Lobito mu Ntara ya Benguela muri Angola, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024.

Ubwo yageragayo, yakiriwe ku Kibuga cy’Indege na Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete António unamaze igihe ayoboye ibiganiro bimaze igihe bihuza Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru atangazwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri DRC, avuga ko Perezida Félix Tshisekedi yitabira inama ihuriweho ya Leta Zunze Ubumwe za Ameeica na Angola, igomba no kwitabirwa n’abayobozi baturutse mu Bihugu nka DRC, Tanzania, Zambia, ndetse n’Ikigega Gishinzwe Imari muri Afurika AFC (Africa Finance Corporation).

Iyi nama kandi irasuzumirwamo ibikorwa by’iterambere n’ishoramari mu bikorwa remezo bihuza Inyanja ya Atlantic n’iy’u Buhindi, kugira ngo harebwe uburyo hakongerwa imbaraga mu byiciro by’uyu mushinga.

Biravugwa kandi ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, agira n’umwanya wo guhura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden, bagirane ibiganiro byihariye.

Félix Tshisekedi agiye muri Angola habura iminsi 11 ngo yongere asubireyo agiye guhurira mu biganiro na Perezida Paul Kagame, bigamije gukomeza gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yemeje aya makuru y’ibiganiro bizabera i Luanda muri Angola bizahuriramo Abakuru b’Ibihugu byombi ndetse n’uwa Angola, João Lourenço wahawe inshinga z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu rugendo rwo gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.

Tshisekedi yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Angola

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − fifteen =

Previous Post

Itangazo ryitiriwe RDF yaritanzeho umucyo

Next Post

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bibukijwe intego ikomeye yiyemejwe n’ibyo bakeneweho

Related Posts

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

by radiotv10
26/01/2026
0

U Buhindi bwizihije umunsi w’ubwigenge uzwi nka ‘Republic Day’ waranzwe n’ibikorwa binyuranye birimo akarasisi kamukiwemo n’intwaro zirimo izikomeye. Ni ibirori...

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

by radiotv10
26/01/2026
0

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yavuze ko igisirikare cye kitigeze gikubita umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi Ssentamu (Bobi...

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

Indwara y’amayobera yadutse mu bigo by’amashuri i Burundi yateje ubwoba

by radiotv10
26/01/2026
0

Mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Gihugu cy’u Burundi muri Komini ya Gatara n’iya Kayanza, mu Ntara ya Butanyerera, haravugwa indwara...

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

Gen. Muhoozi yabaye nk’utoneka Bobi Wine bamaze iminsi baterana amagambo anarira ayo kwarika

by radiotv10
23/01/2026
0

Umugaba w’ingabo za Uganda, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni uherutse kongera gutorerwa kuyobora igihugu, yatangaje ko abashyigikiye ishyaka ritavuga...

Gen.Makenga yabwiye abo muri AFC/M23 ibizaranga urugamba mu mwaka wa 2026

Hatangajwe ingingo y’ingenzi igiye kuganirwaho hagati ya AFC/M23 Leta ya Congo

by radiotv10
23/01/2026
0

Umunyamabanga Wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ibibazo bya Afurika, yagaragaje ko gushyira abarwanyi ba AFC/M23 mu gisirikare...

IZIHERUKA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja
MU RWANDA

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

by radiotv10
26/01/2026
0

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

26/01/2026
Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

26/01/2026
Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

Gen.Muhoozi yamaze impungenge umugore wa Bobi Wine baherutse guterana amagambo

26/01/2026
Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

Umukobwa wavuze ibyakurikiwe n’impaka ndende yahishuye icyabimuteye n’icyakurikiyeho benshi batamenye

26/01/2026
Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

Amakuru mashya ku byapa by’imodoka bituma abashoferi bijundika Polisi y’u Rwanda

26/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bibukijwe intego ikomeye yiyemejwe n’ibyo bakeneweho

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda bibukijwe intego ikomeye yiyemejwe n'ibyo bakeneweho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abakekwaho ubujura bw’amamiliyoni bafatanywe ibimenyetso bibashinja

Irebere akarasisi kadasanzwe kamurikiwemo intwaro za rutura mu Buhindi (AMAFOTO)

Uwakunze kugaragara anyanyagiza amafaranga akanabifungirwa yavuze isomo rikomeye byamusigiye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.