Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yageze muri Angola aho agomba n’ubundi kuzahurira mu biganiro na Perezida Paul Kagame mu cyumweru n’igice biri imbere. Hatangajwe ikijyanye Tshisekedi muri iki Gihugu.
Félix Tshisekedi agiye muri Angola ahari kubera uruzinduko rwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden, biteganyijwe ko hatangizwa ibikorwa remezo by’icyambu cya Labito gikora kuri zimwe muri Teritwari za DRC ndetse na Zambia.
Nk’uko byamejwe na Perezidansi ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tshisekedi yageze i Lobito mu Ntara ya Benguela muri Angola, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Ukuboza 2024.
Amakuru atangazwa n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri DRC, avuga ko Perezida Félix Tshisekedi yitabira inama ihuriweho ya Leta Zunze Ubumwe za Ameeica na Angola, igomba no kwitabirwa n’abayobozi baturutse mu Bihugu nka DRC, Tanzania, Zambia, ndetse n’Ikigega Gishinzwe Imari muri Afurika AFC (Africa Finance Corporation).
Iyi nama kandi irasuzumirwamo ibikorwa by’iterambere n’ishoramari mu bikorwa remezo bihuza Inyanja ya Atlantic n’iy’u Buhindi, kugira ngo harebwe uburyo hakongerwa imbaraga mu byiciro by’uyu mushinga.
Biravugwa kandi ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, agira n’umwanya wo guhura na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Joe Biden, bagirane ibiganiro byihariye.
Félix Tshisekedi agiye muri Angola habura iminsi 11 ngo yongere asubireyo agiye guhurira mu biganiro na Perezida Paul Kagame, bigamije gukomeza gushaka umuti w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yemeje aya makuru y’ibiganiro bizabera i Luanda muri Angola bizahuriramo Abakuru b’Ibihugu byombi ndetse n’uwa Angola, João Lourenço wahawe inshinga z’ubuhuza n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, mu rugendo rwo gushaka umuti w’ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa DRC.
RADIOTV10