Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo

radiotv10by radiotv10
01/10/2025
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ni iki Urukiko rwa Gisirikare rwagendeyeho rukatira igihano cy’urupfu Kabila wayoboye Congo
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rwahamije ibyaha Joseph Kabila Kabange wayoboye iki Gihugu, rumukatira igihano cy’urupfu kidashobora kubonerwa impamvu nyoroshyacyaha, rugaragaza n’impamvu zatumye rufata iki cyemezo.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Nzeri 2025 cyari gitegerejwe na benshi, dore ko isomwa ryacyo ryagombaga kuba tariki 19 Nzeri ariko rikaza kwimurwa.

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwaburanishije uru rubanza, mu cyemezo cyarwo, rwahamije Kabila ibyaha ashinjwa birimo kugambanira Igihugu, kugira uruhare mu myigaragambyo, ndetse n’ibyaha by’iterabwoba.

Mu guhamya ibi byaha Joseph Kabila, Urukiko rwashingiye ku kuba i Bukavu n’i Goma yarakoreye “inama zitaziguye ku cyicaro gikuru zigamije gutegura intambara” ndetse ko “yakoze ubugenzuzi mu bigo bitangirwamo amabwiriza” ya AFC/M23 ndetse akaba yari “umuyobozi uvuga rikijyana mu mitwe yose y’inyeshyamba yabayeho mu Gihugu kuva ku nyeshyamba za Mutebusi. Urukiko kandi rwahaye ishingiro ko Kabila ari “Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23.”

Ku bijyanye n’impaka zazamuwe zirebana n’Ubwenegihugu bwa Kabila, aho havugwaga ko ari “Umunyarwanda”, Urukiko rwiyambuye ububasha ku kugira icyemezo rufata kuri iyi ngingo, rwohereza iki kibazo Guverinoma ngo izagitangeho umurongo ariko ko na yo igomba kuzagendera ku bimenyetso bifatika bishingiye “kuri nyiri ubwite ndetse no ku bikorwa bifatika.”

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare kandi nanone rwatesheje agaciro ubusabe bwari bwatanzwe n’Umugenzuzi Mukuru wa FARDC, warusabye ko imitungo ya Joseph Kabila ifatirwa.

Joseph Kabila wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri 2001 kugeza muri 2019, yasomewe iki cyemezo atari mu Rukiko, dore ko yanaburanishijwe adahari.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 4 =

Previous Post

Muzabona ibyo mutigeze mubona- Kapiteni wa APR ageneye ubutumwa abafana bayo n’abandi bose

Next Post

Umwana ni uw’umuryango! Wite ku mwana wese nk’uwawe!- Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life
IMIBEREHO MYIZA

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umwana ni uw’umuryango! Wite ku mwana wese nk’uwawe!- Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame

Umwana ni uw’umuryango! Wite ku mwana wese nk’uwawe!- Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.