Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ni nk’iry’i Burayi-Umukongomani yashimiye u Rwanda ku isoko ryuzuye i Rusizi

radiotv10by radiotv10
25/03/2022
in MU RWANDA
0
Ni nk’iry’i Burayi-Umukongomani yashimiye u Rwanda ku isoko ryuzuye i Rusizi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo urema isoko nyambukiranyamipaka ryuzuye mu Bugarama mu Karere ka Rusizi, yashimiye Guverinoma y’u Rwanda ku bw’iri soko ry’agatangaza rizajya riremwa n’Abanyarwanda, Abo muri DRC ndetse n’Abarundi.

Iri soko ryatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 22 Werurwe 2022, ryubatse mu Murenge wa Bugarama ariko rikazajya riremwa n’abaturage baturutse mu Bihugu by’ibituranyi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi.

Umuhango wo gufungura iri soko ryubatswe ku bufatanye na Banki y’Isi, wanitabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Beata Habyarimana.

Ubwo iri soko ryatahwaga, abaturage barimo abasanzwe barirema n’abaricururizamo bashimye Leta y’u Rwanda kuba yarabubakiye iri soko rya kijyambere ritaboneka henshi.

Umwe mu baturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagize ati “Kubona Guverinoma itwubakira isoko ry’agatangaza nk’iri…ni isoko ridasanzwe, ni isoko rya kizungu.”

Uyu muturage wasekeje abari bitabiriye uyu muhango, yakomeje agira ati “Iri ntabwo ari isoko ryo mu giturage, ni isoko nk’ayo tujya tubona za Burayi.”

Yakomeje ashimira Guverinoma y’u Rwanda agira ati “Guverinoma y’u Rwanda iradukunda cyane ikatuzanira ibintu bigezweho nk’ibi hano.”

Yaboneyeho gusaba abacururiza muri iri soko n’abarirema kuricunga neza kuko ari bo rizagirira akamaro.

Iri soko ryatangiye kubakwa muri Kanama 2020, rikuzura mu kwezi k’Ukuboza 2021, rifite ibitanda byo gucururizaho bikabakaba 190 ndetse n’ibyumba by’amaduka 25.

Kugeza ubu abarikoreramo bamaze kugera kuri 90% mu gihe abakifuza imyanya ari benshi.

Kibiliga uyobora Akarere ka Rusizi, yatanze icyizere cy’abifuza kurikoreramo kuko hari gahunda yo kuryagura kubera ubwinshi bw’abifuza kuza kurikoreramo.

Ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Beata Habyarimana yafunguraga ku mugaragaro iri soko

RADIOTV1O

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Amagare: Uhiriwe arahiriwe yegukana umudari wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika mu Misiri

Next Post

AMAFOTO: Meddy uri mu byishimo byo kwitwa Papa yagaragaje ibihe by’ingenzi batwite

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Meddy uri mu byishimo byo kwitwa Papa yagaragaje ibihe by’ingenzi batwite

AMAFOTO: Meddy uri mu byishimo byo kwitwa Papa yagaragaje ibihe by’ingenzi batwite

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.