Wednesday, November 19, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Niger: Igikekwa ku itoroka ry’imfungwa nyinshi zari zifungiye muri Gereza irinzwe bikomeye

radiotv10by radiotv10
13/07/2024
in AMAHANGA
0
Niger: Igikekwa ku itoroka ry’imfungwa nyinshi zari zifungiye muri Gereza irinzwe bikomeye
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’uko imfungwa nyinshi zitorotse gereza ya Koutoukale ifungirwamo ibyihebe iherereye mu bilometero 50 uturutse mu murwa mukuru Niamey muri Niger, biravugwa ko zatorokanywe n’imitwe y’iterabwoba.

Iyi gereza isanzwe irindirwa umutekano mu buryo budasanzwe, yatorotsemo imfungwa kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024 ariko ntihatangajwe umubare w’abatorotse.

Itoroka ry’izi mfungwa ryatumye abaturage bategekwa kuguma mu ngo mu rwego rwo kwirinda ko bahitanwa n’ibitero bashobora kugabwaho n’iyi mitwe y’iterabwoba inabarizwamo imfungwa zatorotse.

Gutoroka kw’izi mfungwa bibaye nyuma y’aho kuwa Mbere w’iki cyumweru abarwanyi bo mu mitwe y’iterabwoba bishe abasirikare 14, na ho 11 bagakomereka, abandi 24 baburirwa irengero bikekwa ko baba barashimuswe n’abo barwanyi.

Iyi gereza yatorotsemo imfungwa, isanzwe ifungiyemo abakoze ibyaha bikomeye birimo ibihungabanya umutekano, ndetse bamwe muri bo bakaba ari bo mu mitwe y’iterabwoba nka Boko Haram ndetse n’umutwe wiyise Leta ya Kisilamu.

Umutekano mucye ukunze kuvugwa muri Niger, watumye ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bahasiga ubuzima, naho abarenga miliyoni 3 bavuye mu byabo barahunga.

Olive YAMBABARIYE
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =

Previous Post

Inkuru iryoshye y’uburyo Kagame akiri muto yakangiwe n’umujandarume aho yaje gutura ari Perezida

Next Post

Mozambique: Gen.Nyakarundi yagejeje ku basirikare n’abapolisi b’u Rwanda ubutumwa bwa Perezida Kagame

Related Posts

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

by radiotv10
19/11/2025
0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump ubwo yakiraga ku meza Igikomangoma cy’Ubwami bwa Saudi Arabia, wari kumwe...

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

by radiotv10
19/11/2025
0

Eswatini yabaye Igihugu cya mbere muri Afurika cyakiriye umuti wa Lenacapavir, ukora nk'urukingo rurinda umuntu kwandura Virusi itera SIDA, rutangwa...

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

Min.Nduhungirehe yagaye Umunyekongo uzwi ku rwego mpuzamahanga wirengagije iby’ingenzi mu makuru yatangaje

by radiotv10
18/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko bitangaje kubona Umuganga Dr Denis Mukwege wanahawe igihembo cy’amahoro ‘Nobel’ yamagana...

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

BREAKING: Indege yarimo abarimo Minisitiri muri Congo yakoze impanuka

by radiotv10
17/11/2025
0

Indege yarimo intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wari ugiye gukurikirana iby’impanuka yahitanye...

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

Perezida Tshisekedi wa DRCongo na Ndayishimiye w’u Burundi binjiye mu bundi bufatanye nyuma y’ibya gisirikare

by radiotv10
17/11/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yakiriye mugenzi we w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, banayobora isinywa ry’amasezerano hagati...

IZIHERUKA

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye
MU RWANDA

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

by radiotv10
19/11/2025
0

Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda

Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda

19/11/2025
Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

19/11/2025
Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

Menya Igihugu cyabaye icya mbere muri Afurika cyakiriye umuti ukora nk’urukingo rwa SIDA

19/11/2025
Icyizere kirahari ku kibazo gituma abaka inguzanyo Banki bahomba bamwe bagaterezwa cyamunara

Why saving money matters: The power of saving for your future

19/11/2025
Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

Andi makuru y’igishobora kuba cyihishe inyuma y’ubutumwa bwa Vestine bwatitije imbuga nkoranyambaga

19/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Mozambique: Gen.Nyakarundi yagejeje ku basirikare n’abapolisi b’u Rwanda ubutumwa bwa Perezida Kagame

Mozambique: Gen.Nyakarundi yagejeje ku basirikare n'abapolisi b’u Rwanda ubutumwa bwa Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Icyo Urukiko rwashingiyeho rurekura nyiri uruganda rw’inzoga rwasanzwemo umuntu wapfuye

Hamenyekanye igihe hazabera igitaramo mbaturamugabo cyakunze kwifuzwa na benshi muri muzika Nyarwanda

Perezida Trump yahishuriye rurangiranwa Cristiano Ronaldo ko umuhungu we amufana bikomeye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.