Muri Ngeria baramukiye mu gikorwa cyo gushyingura abantu barenga 150 baburiye ubuzima mu iturika ry’imodoka yari itwaye ibikomoka kuri Peteroli ubwo bari bagiye kuyivoma.
Ibitangazamakuru binyuranye bivuga ko umubare w’abahitanywe n’iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, wagiye wiyongera, aho BBC ivuga ko bageze mu bantu 153.
Iyi mpanuka yabereye mu mujyi wa Majiya muri Leta ya Jigawa muri Nigeria, ubwo ikamyo yari itwaye Lisansi yapfukamaga igaturika mu gihe abatuye aho bageragezaga kuvoma Lisansi yavaga muri iyi kamyo.
Aba baturage bahiye barakongoka, ku buryo imibiri y’abenshi mu bahitanywe n’iyi mpanuka itamenyekanye, nk’uko abashinzwe ubutabazi muri aka gace babitangaje.
Impanuka nk’izi zikunda kuba muri Nijeria, aho kubera ubuke bw’amashanyarazi atuma ubwikorezi bwa Gari ya Moshi budakora neza bituma ibicuruzwa birimo na lisansi byambutswa binyujijwe mu mihanda.
Imodoka ziba zibitwaye zikunze gukorera impanuka mu miganda, ubundi abaturage bagahurura bagiye kuvoma ibikomoka kuri Peteroli rimwe na rimwe, bigaturika, bigahitana ubuzima bwa benshi.
Impanuka nk’iyi muri Nigeria, yaherukaga kuba muri Nzeri uyu mwaka, aho yo yahitanye abantu barenga 48.
Polisi y’iki Gihugu yatangaje ko hagiye gukazwa umutekano n’amategeko y’umuhanda, mu rwego rwo kugabanya impanuka z’amakamyo zikomeje guhitana ubuzima bwa benshi.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10