Perezida wa Nigeria, Bola Tinubu yategetse ko hajyaho ibihe bidasanzwe mu Gihugu hose kubera inzara ivuza ubuhuha mu baturage yatewe n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa n’itumbagira rikabije ry’ibiciro byabyo bikomeje gufata indi ntera.
Kuva intambara yo muri Ukraine yatangira, Nigeria ivuga ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa cyakomeje gufata indi ntera, ariko muri uyu mwaka ho cyarushijeho gukara mu kwezi gushize ku buryo Igihugu cyahisemo gufata ingamba zikarishye kugira ngo babanze bahangane na cyo.
Ku bw’ibyo, Perezida Tinubu yatangaje ko Igihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe, ngo Guverinoma yafashe ingamba zirimo gutanga ifumbire n’imbuto ku bahinzi kugira ngo hongerwe umusaruro.
Ikindi kandi ngo nkunganire yari yarashyiawe ku bikomoka kuri peteroli kugira ngo babanze bashore mu rwego rw’ubuhinzi.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10