Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nigeria: Impanuka y’ikamyo yari itwaye Lisansi yahitanye abakabakaba 50

radiotv10by radiotv10
09/09/2024
in AMAHANGA
0
Nigeria: Impanuka y’ikamyo yari itwaye Lisansi yahitanye abakabakaba 50
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu 48 baburiye ubuzima mu mpanuka y’imodoka yari itwaye ibikomoka kuri Peteroli, yagonze inka mu gace ka Agaie mu majyaruguru ya Nigeria, igafatwa n’inkongi y’umuriro.

Guverinoma ya Nigeria, iravuga ko iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru, yahitanye abantu 48, ndetse inka zirenga 50 zigashya zigakongoka.

Abdullahi Baba-Arab, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubutabazi muri Leta ya Niger ahabereye iyi mpanuka, asobanura iby’iyi mpanuka yabwiye News Agencies dukesha iyi nkuru ko “bakihagera ako kanya basanze imirambo y’abantu 30 bahitanywe n’iyi mpanuka ikiryamye aho, mu gihe abandi 18 bari bahiye bakongotse.”

Mohammed Bago, uvugira iyi Leta ya Niger yo muri Nigeria, yabwiye itangazamakuru ko abaturage batuye ahabereye iyi mpanuka, bakwiye kugira ihumure, aboneraho gusaba abakoresha umuhanda kwitwararika cyane cyane muri ibi bihe by’imvura.

Yagize ati “Abakoresha umuhanda, icyo tubasaba ni ukugira amakenga iteka mu gihe utwaye, ugakurikiza amabwiriza agenga umuhanda, mu rwego rwo kwirinda impanuka zishobora guhitana ubuzima bw’abantu n’amatungo, kandi bakubahiriza ibimenyetso biri mu muhanda.”

Ntiharatanzwa impamvu yihariye yateye iyi mpanuka, gusa harakekwa uburangare bw’umushoferi, n’umuhanda wangiritse, hakiyongeraho ibibazo by’imodoka kuko ngo yari ishaje.

Impanuka nk’izi zikunze kuba muri Nigeria, kuko muri 2020 gusa, imodoka 1 531 zikoreye Peteroli zakoze impanuka, zasize abantu 535 babuze ubuzima, zigakomerekeramo abandi 1 142.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 7 =

Previous Post

Iby’umupaka uhuza DRCongo na Uganda bigiye gusubirwamo

Next Post

BREAKING: Herekanywe abiganjemo urubyiruko bakekwaho ubushukanyi bwibiwemo arenga Miliyoni 400Frw

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
BREAKING: Herekanywe abiganjemo urubyiruko bakekwaho ubushukanyi bwibiwemo arenga Miliyoni 400Frw

BREAKING: Herekanywe abiganjemo urubyiruko bakekwaho ubushukanyi bwibiwemo arenga Miliyoni 400Frw

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.