Abantu 48 baburiye ubuzima mu mpanuka y’imodoka yari itwaye ibikomoka kuri Peteroli, yagonze inka mu gace ka Agaie mu majyaruguru ya Nigeria, igafatwa n’inkongi y’umuriro.
Guverinoma ya Nigeria, iravuga ko iyi mpanuka yabaye kuri iki Cyumweru, yahitanye abantu 48, ndetse inka zirenga 50 zigashya zigakongoka.
Abdullahi Baba-Arab, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Ubutabazi muri Leta ya Niger ahabereye iyi mpanuka, asobanura iby’iyi mpanuka yabwiye News Agencies dukesha iyi nkuru ko “bakihagera ako kanya basanze imirambo y’abantu 30 bahitanywe n’iyi mpanuka ikiryamye aho, mu gihe abandi 18 bari bahiye bakongotse.”
Mohammed Bago, uvugira iyi Leta ya Niger yo muri Nigeria, yabwiye itangazamakuru ko abaturage batuye ahabereye iyi mpanuka, bakwiye kugira ihumure, aboneraho gusaba abakoresha umuhanda kwitwararika cyane cyane muri ibi bihe by’imvura.
Yagize ati “Abakoresha umuhanda, icyo tubasaba ni ukugira amakenga iteka mu gihe utwaye, ugakurikiza amabwiriza agenga umuhanda, mu rwego rwo kwirinda impanuka zishobora guhitana ubuzima bw’abantu n’amatungo, kandi bakubahiriza ibimenyetso biri mu muhanda.”
Ntiharatanzwa impamvu yihariye yateye iyi mpanuka, gusa harakekwa uburangare bw’umushoferi, n’umuhanda wangiritse, hakiyongeraho ibibazo by’imodoka kuko ngo yari ishaje.
Impanuka nk’izi zikunze kuba muri Nigeria, kuko muri 2020 gusa, imodoka 1 531 zikoreye Peteroli zakoze impanuka, zasize abantu 535 babuze ubuzima, zigakomerekeramo abandi 1 142.
Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10