Wednesday, May 14, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Nigeria: Uko imfungwa zirenga 100 zatorotse Gereza n’amayeri zakoresheje

radiotv10by radiotv10
26/04/2024
in AMAHANGA
0
Nigeria: Uko imfungwa zirenga 100 zatorotse Gereza n’amayeri zakoresheje
Share on FacebookShare on Twitter

Imfungwa 119 zatorotse Gereza zari zifungiyemo mu gace ka Suleja, hafi y’Umurwa Mukuru wa Nigeria, ubwo zahengeraga imvura iri kugwa, ariko bamwe muri bo bakaba bafashwe bagarurwa muri Gereza.

Muri izi mfungwa zatorotse Gereza ya Suleja, zigera kuri 13 zamaze gufatwa ndetse zigarurwa muri Gereza, ndetse zikanabazwa iki gikorwa zakoze.

Umuvugizi w’Ikigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa muri Nigeria kizwi nka Nigerian Prisons Service, NPS, Adamu Duza, yabwiye itangazamakuru ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Gatatu tariki 24 Mata 2024, ubwo imvura nyinshi yari irimo igwa, bigatuma abashinzwe umutekano wo kuri iyi Gereza bagorwa no kugenzura umutekano.

Avuga ko iyi mvura yasenye igice cy’inyuma cy’urukuta rwa Gereza, ari na ho imfungwa  zanyuze zitoroka iyi Gereza.

Muri Nigeria hasanzwe hari ikibazo cyo kuba imfungwa zitoroka Gereza, kuko mu myaka ibiri ishize nabwo imfungwa zibarirwa muri 400 zatorotse mu yindi Gereza iri i Abuja.

Icyo gihe imfungwa enye n’umucungagereza umwe bahasize ubuzima, abandi benshi mu bari bagabye igitero cyari kigamije guikisha izi mfungwa bahasiga ubuzima nkuko inzego z’umutekano zabitangaje icyo gihe.

Kugeza ubu harabarwa imfungwa 5000 zimaze gutoroka Gereza muri Nigeria, kuva mu mwaka wa 2020.

Assoumani TWAHIRWA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Abanyamakuru mwakunze mugiye kongera kubumva: Radio10, mudatenguha abayumva ikuzaniye agashya

Next Post

Umufana wari warimariyemo ikipe ikomeye mu Rwanda yayiteye umugongo yerecyeza muri mucyeba

Related Posts

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Papa Leo XIV yakiriye i Vatican umukinnyi wa mbere ku Isi mu mukino...

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe inama izahuriramo Perezida wa Ukrayine, Volodymyr Zelenskyy, na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin bagomba guhurira i Ankara muri...

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

by radiotv10
14/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 buravuga ko bukomeje umukwabu wo guhiga bukware no gufata abarwanyi ba FDLR, aba Wazalendo n’aba FARDC bakihishe...

AFC/M23 yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’uwo iherutse guha inshingano

AFC/M23 yagaragaje ko yababajwe n’urupfu rw’uwo iherutse guha inshingano

by radiotv10
14/05/2025
0

Ubuyobozi bw’Ihuriro AFC/M23 bwatangaje ko bwababajwe n’urupfu rwa Gasinzira Gishinge Juvenal wari uherutse kugirwa Guverineri Wungirije w’Intara ya Kivu y’Epfo...

Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

Hagaragajwe igishimangira ko imikoranire y’igisirikare cya Congo na FDLR igishinze imizi

by radiotv10
12/05/2025
0

Ihuriro AFC/M23 rivuga ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikomeje gukorana n’imitwe irimo uwa FDLR ugambiriye guhungabanya...

IZIHERUKA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV
AMAHANGA

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

by radiotv10
14/05/2025
0

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

14/05/2025
Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

14/05/2025
Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

Icyo M23 iteganya gukorera abarwanyi ba FDLR ikomeje kuvumbura mu bice by’i Goma

14/05/2025
Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

Ibyakurikiye kwanga icyifuzo cy’Umuyobozi ku isambu amaranye imyaka 30 byamusize mu ihurizo

14/05/2025
NAME CHANGE REQUEST

NAME CHANGE REQUEST

14/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umufana wari warimariyemo ikipe ikomeye mu Rwanda yayiteye umugongo yerecyeza muri mucyeba

Umufana wari warimariyemo ikipe ikomeye mu Rwanda yayiteye umugongo yerecyeza muri mucyeba

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Menya umukinnyi wa mbere wakiriwe na Papa mushya Leo XIV

Hategerejwe igikorwa gishobora kuba amateka mu gushaka umuti w’intambara y’u Burusiya na Ukraine

Robertinho yahaye nyirantarengwa Rayon ngo imwishyure Miliyoni 28Frw cyangwa akayizamura hejuru

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.