Guverineri wa Leta ya Niger muri Nigeria yayoboye umuhango wo kwakira abana 130 n’abarimu bari barashimuswe n’abitwaje intwaro, nyuma yo kumara ukwezi bafungiye ahantu hatazwi.
Abo bana n’abarimu bashimuswe bavuye ku ishuri ry’abapadiri (Catholic boarding school) riherereye mu gace ka Papiri, muri Leta ya Niger. Iri shimutwa ryafashwe nk’irindi rikomeye ribaye mu mashimutwa y’abantu benshi yagiye abaho muri Nigeria.
Kugeza ubu nta tsinda na rimwe ryigeze ryigamba cyangwa ngo ryemere ko ari ryo ryabikoze, ariko abaturage bo mu gace byabereyemo bavuga ko byakozwe n’amatsinda yitwaje intwaro asanzwe ashaka ingurane.
Ishimutwa ry’abantu, by’umwihariko abanyeshuri ku mashuri, rikomeje kuba ikibazo gikomeye cy’umutekano muke muri Nigeria ituwe cyane muri Afurika yose. Mu rwego rwo gukumira ibi bikorwa, abayobozi b’igihugu batangaje ko bagiye kongera ingamba zo kurinda amashuri n’abanyeshuri.
Umuhuzabikorwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Kurwanya Iterabwoba, Adamu Laka, yavuze ko Leta yatangiye gushyira mu bikorwa ingamba zihuse zo kurinda umutekano mu duce dufite ibyago byinshi, ikanakorana n’inzego z’ibanze, abayobozi b’amadini n’abandi hagamijwe gushaka ibisubizo birambye byubakiye ku baturage mu kurinda umutekano w’uburezi.
Ku kibazo cy’uko hari amafaranga y’incungu yatanzwe kugira ngo aba bari barashimuswe barekurwe, abayobozi banze kugisubiza.
Guverineri wa Leta ya Niger, Mohammed Umar Bago, yavuze ko icy’ingenzi ari uko abo bana n’abarimu bagaruwe amahoro, nta n’umwe wakomeretse, anongeraho ko uburyo byakozwemo ari ibanga rya Leta.
Ishuri ryemeje ko benshi mu bana bari bashimuswe bafite hagati y’imyaka 10 na 17, kandi biteganyijwe ko bazasubizwa mu miryango yabo mbere ya Noheli.
Jean de Dieu NDAHIMANA
RADIOTV10











