Ubuyobozi bw’Umuryango urwanya SIDA mu Ntara ya Kivu ya Ruguru muri DRCongo, bwavuze ko mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022, SIDA imaze kwica abantu 130 mu gihe abamaze kuyandura ari 2 315.
Aubin Mugili uyobora Umuryango wo kurwanya SIDA PNMLS (Programme National Multisectoriel de Lutte contre le Sida), yavuze ko iri tumbagira ry’iyi mibare ryatewe n’impamvu zinyuranye zirimo icyorezo cya Ebola ndetse n’icya COVID-19.
Yavuze ko kimwe mu cyatumye imibare y’abantu bishwe na SIDA muri iyi Ntara ya Kivu ya Ruguru, ari ukuba abarwaye SIDA baratindaga guhabwa ubuvuzi basanzwe bahabwa kubera ingamba zashyizweho mu guhangana n’ibi byorezo.
Yavuze ko benshi mu barwaye SIDA babonaga babuze uko bajya guhabwa serivisi z’ubuvuzi bakagana inzira z’amasengesho cyangwa kwivuza mu mavuriro gakondo, bigatuma izi ndwara zibahitana.
Yaboneyeho kwibutsa abantu ko SIDA ikomeje gukwirakwira ku bwinshi bityo ko abantu bakwiye kuba maso bakibika uburyo bwose bwashyizweho bwo kwirinda kuyandura.
Ubwo icyorezo cya COVID-19 cyari gikajije umurego mu Rwanda, Imiryango irwanya SIDA, yibukije abaturarwanda ko iyi ndwara na yo igihari bityo ko badakwiye guhugira mu kwirinda iki cyorezo cyari cyadutse ngo birinde ikindi bamaranye imyaka myinshi.
Iyi miryango kandi yanibukije abafite ubwandu bwa Virusi Itera SIDA ko bakwiye kwibuka ko iyi ndwara na yo ikica bityo ko ingamba zo kwirinda COVID-19 zitari zikwiye kubibagiza gahunda basanganywe zo gufata imiti igabanya ubukana bwa Virusi Itera SIDA.
RADIOTV10