Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nta na rimwe yigeze atorwa muri manda zombi- Perezida Kagame avuga kuri Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
16/01/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Nta na rimwe yigeze atorwa muri manda zombi- Perezida Kagame avuga kuri Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yongeye kugaruka ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC, avuga ko uri kubitera ari we Perezida w’iki Gihugu Félix Tshisekedi, yagiye ku butegetsi muri manda zombi bitanyuze mu mucyo, kuko atigeze atsinda amatora yagakwiye kumwemerera kwicara kuri iyi ntebe, ariko ko ikibabaje ari uko n’amahanga abizi ariko yabyirengagije.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakiraga ku meza abadipolomate bahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzahanga, umuhango ngarukamwaka.

Perezida Paul Kagame yagarutse ku Bihugu by’ibihangange bikunze guha amabwiriza ibindi, y’uburyo bigomba kwitwara, no kugendera ku ndangagaciro biba byifuza.

Yagarutse ku matora yabaye mu bihe bishize, aho bimwe mu Bihugu byiyita ko bizobereye muri Demokarasi bihora biyibutsa ibindi Bihugu, ndetse bikibutsa ko amatora akwiye gukorwa mu mucyo, ariko ko byirengagije ibyabaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri manda zombi ebyiri ziheruka.

Ati “Umuntu uri guteza ibi bibazo, uteza ibi bibazo navugaga hagati y’u Rwanda na DRC, ntiyigeze atorwa na rimwe ku nshuro zombi, kandi murabizi […]

Uriya muntu Tshisekedi ntiyatowe kuri manda ya mbere, habe na busa, kandi murabizi, nubwo mutabivuga, ku karubanda, ariko njye ndabivuga mu ruhame wenda aho ni ho dutandukaniye. No ku nshuro ya kabiri [manda ya kabiri] nabwo ntacyabaye, kandi na byo murabizi.”

Yakomeje avuga ko ibi ari urugero rwiza rwo gukemanga indangagaciro iyi miryango mpuzamahanga n’Ibihugu by’ibihangange bihora byigisha ibihugu byo muri Afurika, kuba bizi ibi ariko bikakaba byararyumyego nyamara bihabanye n’ibyo bihora byigisha ibindi Bihugu.

Ati “None ubwo naba natahuye ibyo, nkaba nkikomeje kubibuhahira? Cyangwa nkaba ncyumvise ibyo wambwira kandi bitaragize icyo bikora hariya?”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko mu bibazo runaka, ibi Bihugu bihora bitanga amabwiriza, hari ibyo byirengagiza ku bw’inyungu runaka biba bikurikiye.

Perezida Kagame yavuze ko ariko hari n’Ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga ikomeje kubanira neza u Rwanda, kandi ko rubibashimira, kandi rukaba rwizeye ko bizakomeza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × four =

Previous Post

Perezida Kagame yagaragaje inzira yageza ku muti w’ibibazo byo muri DRC

Next Post

Ntibiteze kubaho-Ubutumwa bwa Perezida ku washaka gusubiza Abanyarwanda muri Jenoside

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ntibiteze kubaho-Ubutumwa bwa Perezida ku washaka gusubiza Abanyarwanda muri Jenoside

Ntibiteze kubaho-Ubutumwa bwa Perezida ku washaka gusubiza Abanyarwanda muri Jenoside

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.