Perezida Paul Kagame yongeye kugaruka ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na DRC, avuga ko uri kubitera ari we Perezida w’iki Gihugu Félix Tshisekedi, yagiye ku butegetsi muri manda zombi bitanyuze mu mucyo, kuko atigeze atsinda amatora yagakwiye kumwemerera kwicara kuri iyi ntebe, ariko ko ikibabaje ari uko n’amahanga abizi ariko yabyirengagije.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 16 Mutarama 2025, ubwo we na Madamu Jeannette Kagame bakiraga ku meza abadipolomate bahagarariye Ibihugu byabo mu Rwanda n’imiryango mpuzahanga, umuhango ngarukamwaka.
Perezida Paul Kagame yagarutse ku Bihugu by’ibihangange bikunze guha amabwiriza ibindi, y’uburyo bigomba kwitwara, no kugendera ku ndangagaciro biba byifuza.
Yagarutse ku matora yabaye mu bihe bishize, aho bimwe mu Bihugu byiyita ko bizobereye muri Demokarasi bihora biyibutsa ibindi Bihugu, ndetse bikibutsa ko amatora akwiye gukorwa mu mucyo, ariko ko byirengagije ibyabaye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri manda zombi ebyiri ziheruka.
Ati “Umuntu uri guteza ibi bibazo, uteza ibi bibazo navugaga hagati y’u Rwanda na DRC, ntiyigeze atorwa na rimwe ku nshuro zombi, kandi murabizi […]
Uriya muntu Tshisekedi ntiyatowe kuri manda ya mbere, habe na busa, kandi murabizi, nubwo mutabivuga, ku karubanda, ariko njye ndabivuga mu ruhame wenda aho ni ho dutandukaniye. No ku nshuro ya kabiri [manda ya kabiri] nabwo ntacyabaye, kandi na byo murabizi.”
Yakomeje avuga ko ibi ari urugero rwiza rwo gukemanga indangagaciro iyi miryango mpuzamahanga n’Ibihugu by’ibihangange bihora byigisha ibihugu byo muri Afurika, kuba bizi ibi ariko bikakaba byararyumyego nyamara bihabanye n’ibyo bihora byigisha ibindi Bihugu.
Ati “None ubwo naba natahuye ibyo, nkaba nkikomeje kubibuhahira? Cyangwa nkaba ncyumvise ibyo wambwira kandi bitaragize icyo bikora hariya?”
Umukuru w’u Rwanda yavuze ko mu bibazo runaka, ibi Bihugu bihora bitanga amabwiriza, hari ibyo byirengagiza ku bw’inyungu runaka biba bikurikiye.
Perezida Kagame yavuze ko ariko hari n’Ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga ikomeje kubanira neza u Rwanda, kandi ko rubibashimira, kandi rukaba rwizeye ko bizakomeza.
RADIOTV10