Ntacyo naba ngikoreye u Rwanda kandi nkibishaka- Bamporiki avuga ku myaka 20 yasabiwe gufungwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuzahamya Bamporiki Edouard ibyaha akurikiranyweho birimo kwaka indonke, rukamuhanisha gufungwa imyaka 20 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 200Frw, we akavuga ko icyo gifungo ari kinini kandi agifite imbaraga zo gukorera Igihugu.

Byasabwe n’Ubushinjacyaha mu rubanza buregamo Hon Bamporiki rwaburanishijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022.

Izindi Nkuru

Nyuma yo kugaragaza ibimenyetso bushingiraho burega uyu munyaporiki, Ubushinjacyaha bwavuze ko hashingiwe ku byavuye mu iperereza ndetse n’ibyo uregwa yitangarije ubwe mu mabazwa ye, bigaragara ko ibyaha akekwaho yabikoze.

Umushinjacyaha yasabye Inteko y’Urukiko ko mu gihe izaba yiherereye kugira ngo ifate icyemezo, yazemeza ko ibyaha bikekwa kuri Bamporiki bimuhama.

Ni urubanza rwapfundikiwe kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri ku munsi rwaburanishirijweho, aho Ubushinjacyaha bwasobanuriye Urukiko imiterere y’ibyaha bushinja uregwa (Bamporiki).

Ubushinjacyaha burega Bamporiki ibyaha bibiri; icyo gusaba cyangwa kwakira indonke ndetse n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite.

Ku cyaha cyo gusaba cyangwa kwakira indonke, Ubushinjacyaha bwavuze ko Uregwa yatse uwitwa Norbert Gatera Miliyoni 10Frw kugira ngo amufashe gufunguza uruganda rwe rwari rwafunzwe.

Naho ku cyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa yatse Gatera Miliyoni 10 Frw kugira ngo amufungurize umugore we wari wafunzwe.

Kuri buri cyaha, Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa akwiye guhanishwa igifungo cy’imyaka 10 ndetse n’ihazabu ya Miliyoni 100 Frw angana n’ubwikube bwa gatanu bw’indonke ya Miliyoni 20 Frw yatse, byose hamwe bikaba igifungo cy’imyaka 20 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 200 Frw.

Bamporiki ahawe umwanya ngo avuge ku gihano yasabiwe, yavuze ko igifungo cy’imyaka 20 ari kirekire ku buryo aramutse agikatiwe, ntacyo yaba agishobora gukorera u Rwanda kandi yumva agifite imbaraga zo gukorera Igihugu.

Yagize ati “Imyaka nsabiwe n’Ubushinjacyaha ugereranyije n’iyo mfite, murumva ko ubuzima bwanjye bwaba burangiye kandi ngifite imbaraga zo gukorera Igihugu.”

Yasabye Urukiko ko mu gihe ruzaba rwiherereye rufata icyemezo, rwazashishoza rugaca inkoni izamba, rukamubabarira.

Ni imbabazi nubundi yasabye Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame ndetse n’Abanyarwanda, mu butumwa yanyujije kuri Twitter nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe muri Guverinoma ndetse anafungiye iwe.

RADIOTV10

Comments 15

  1. Rudoxa Rudoxa says:

    Ntago Bamporiki yarakwiye guhanwa bene aka kageni?! Ahubwo bagakwiye kureba neza uburyo yafashije u Rwanda cyane cyane mu mbwirwa ruhame akigisha urubyiruko gukunda igihugu; maze bagaca inkoni izamba. Kuko izo ndonke, si we wenyine uzirya. Na bo bamushinja barazakira. Muce inkoni izamba. Kuko Nyakubahwa Bwana Edward yari imboni ya buri rubyiruko rwose rwifuza kuba umuyobozi muto Kandi bigashoboka rwose. Mutubabarire mumufungure. Turamukunda yego ntazongere ariko bamurekure. Nyakubahwa wacu, indorerwamo yamurebeyemo akamugirira icyizere, akamugira ukomeye; niyongere amureberere mu gitabo cy’impuhwe amuhe ikigongwe.

  2. Sheikh says:

    Nyina yamubwiye ko uko zimuzamura ari nako zizamumanura

  3. Rinda says:

    Na byo ni ubutwari kwemera icyaha ukagisabira imbabazi.
    Nabyiturwe arekurwe, imbaraga ze agume azikoresha. Erega hari benshi banze kwemera amafuti bakoze baranahunga ubu birirwa bavuga nabi u Rwanda n abanyarwanda. Hon. Bamporiki ntari mur abo. Yagaragaje kwicuza kutajya kugirwa n ubonetse wese.
    Ikindi abaka indonke Ruswa mur iki gihugu ni benshi pe. Abo zakijije mu butunzi ni benshi pe. Kandi ntibabyemera, bizwi n ababasehera. None Hon. Eduard yanze kuzambya isaso, aremera, aca bugufi, asaba imbabazi, mu by ukuri na ryo ni isomo ku banyarwanda bafatirwa mu makosa, bagahitamo kuba abanzi b igihugu.
    Urukiko rwibuke ko usabye imbabazi azihabwa kandi ko hirya y imbabazi nta rubanza cg igihano.

    Komeza ubere abandi urugero.

    • GILBERT NTAKANANIRIMANA says:

      Rwose banyapolitiki murebere hamwe ukuntu mwababarira Bampoliki kuko igifungo cyimyaka 20 na milioni 200 nimyinshi Kandi yafashije igihugu pe .erega abaka indonke bashobora kuba aribenshi ariko rwose mumubabarire.

  4. Odile Rushatsi says:

    Akanwa kumusaz karanuka muga ntikabesha.

  5. Stromae Eravic says:

    Gusa nshingiye kubyamubayeho mwaca inkoni izamba kuko natwe tunacamukeneye kandi nibura n’intwari ntawe udakosa😭😭😭mugerageze nibura mumuhe amahirwe.Nibura twongere twumve kubitekerezo byiwe .Ndana mukumbuye 🥲🥲😭🤲🏼🤲🏼

    • Tuyisenge John says:

      Buriya rero Bamporiki bamubabariye yokora byinshi byiza byasinanganya amanyanga yakoze
      Akwiye kubabarirwa

  6. Innocent HARERIMANA says:

    Bamporiki ababariwe yasibanganya ibyabaye byose agakora cyane binyuze mu bikorwa. Imana imufashe ababarirwe twiteguye kuyishima

  7. Uwiga says:

    Gusa buriya ababariwe yaba intangarugero muri byose. Nkwifurije guhabwa imbabazi

    • RCB says:

      Umuryi wa ruswa ni umwanzi w’Igihugu nkabandi bose. Ubutabera nibukore akazi. Iryo kinabico ryawe nugusiribanga amaraso yamenetse mukurwanya Ruswa, Akarengane etc…..

  8. IRAMBONA gisa says:

    Ndumva ahokugirango ubu bahereze agaciro cyn amakosa yakoze bagakwiye kureba nibyiza yakoreye igihugu kd ndizerako biganza ayo makosa, kuba yarakosheje byo yarabikoze ark yasabye imbabazi kd uzisabye arazihabwa ikind igihugu kiracyamukeneye cyn kurwanjye ruhande ndumva bamugabanyiriza ibihano akongera akagaruka mu mirimo ye nkuko byar bisanzwe nyuma yokurangiza igihan azaba yafatiwe kd cyagabanyijwe murakoze
    Ukunda urwanda gisa

  9. IRAMBONA gisa says:

    🙏

  10. Albert Sibomana says:

    Yababereye igitambo , abaka indonke ni benshi , nibe nawe yasabye imbabazi , harabandi bo binangira imitima batazi no kwaka izo mbabazi , umusaza yakoreye igihugu hari naho yakigejeje , rero gukosa rimwe ntibivuze gucibwaho iteka , nababarirwe nicyo musabiye ..jye byumwihariko ndasaba umubyeyi wacu dukunda cyane Paul Kagame President w’ urwa Gasabo kubabarira Bamporiki ahubwo agahangana n’ ibifi binini bitazi gusaba imbabazi .

  11. GATORE Alexandre says:

    Bamuhoriki Naha we kko ibyoyariyagambiriye ntibyaribyiza arko ndasaba umwihereroko warebako agifite agatege nnkuko abivuga maze ahanishwe igifungo kimyaka itanu (5) ibiri yigifungo ni tatu yimirimo ifitiye igihugu akamaro

    Mourakoze

  12. Gunner says:

    Ibyo yavuze kuri mihigo kizito, bigaragaza ko isi idasakaye!!! Twige kubaho , twige ko isi ari gatebe gatoki!

Leave a Reply to GILBERT NTAKANANIRIMANA Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru