Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ntibabyumva kimwe n’ubuyobozi bwabategetse kurandura imboga ngo batera ibyatsi birimbisha aho batuye

radiotv10by radiotv10
26/01/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ntibabyumva kimwe n’ubuyobozi bwabategetse kurandura imboga ngo batera ibyatsi birimbisha aho batuye
Share on FacebookShare on Twitter

Abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo uri mu Kagari ka Buvungira mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, basabwe kurandura imboga bari barahinze mu turima tw’igikoni kugira ngo bateremo ibyatsi birimbisha aho batuye bikanafata ubutaka bizwi nka Paspalum, none baribaza niba ibi byatsi bazabirya bikabarinda imirire mibi.

Aba baturage basenyewe n’ibiza by’imvura nyinshi yaguye mu mwaka ushize wa 2023, bubakiwe umudugudu w’ikitegererezo, babwiye RADIOTV10 ko bakimara kwimurirwamo, bahise bakora uturima tw’igikoni kugira ngo barwanye imirire mibi dore ko bamwe muri bo bafite abana bato bakeneye indyo yuzuye irimo n’imboga.

Bayavuge Console ati “Twagiye twishakamo ibisubizo, kuko dufite abagore batwite, dufite abana bakiri bato bakeneye imboga za buri munsi.”

Ikibabaje ngo ni uko ubuyobozi bwahindukiye bukabasaba kurandura imboga bari bahinze muri utu turima tw’igikoni, ubundi bagateramo ibi byatsi bya paspalum ngo bizabafashe kwirinda ibiza.

Munganyinka Francine ati “Goronome [ushinzwe ubuhinzi] yaraje adusanga mu rugo aratubwira ngo imboga ntizemewe, ngo nituzirandure ngo nidutere ibyatsi bya pasipalum kandi ntitwakwanga kubumvira.”

Bari bateye imboga batangiye no kuzirya

Aba baturage bavuga ko bahise bumvira itegeko ry’ubuyobozi bakarandura imboga zari zatangiye no kwera banazirya batazihashye, bagatera ibyo byatsi ariko batumva uko ubuyobozi bwahinduye imvugo kuko bwari busanzwe bubakangurira gutunga uturima tw’igikoni none bukaba bwabasabye kudukuraho.

Nyiransabimana Vestine avuga ko ibi bizagira ingaruka ku mirire. Ati “Si ku bana gusa ahubwo na ba nyina bazabaho batabayeho. None se ubuzima butarya imboga bubaho?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bushekeri, Munezero Yvan avuga ko gushishikariza aba baturage gutera biriya byatsi, bigamije kurwanya ibiza byanatumye bariya baturage bimurwa aho bari batuye kuko ubutaka bw’aha batujwe bunoroshye bityo bukaba bukeneye ibyatsi bibufata.

Avuga ko iyi gahunda yo gutera paspalum imaze igihe muri aka gace, ndetse ko ari inama banagiriwe na Minisiteri ishinzwe gucunga ibiza ubwo yasuraga aba baturage.

Uyu muyobozi avuga ko aba baturage babahaye igihe gihagije cyo kuzaba bakuyemo imyaka yabo igihe izaba yareze ubundi bagatera biriya byatsi kandi ko na byo bazabitera mu butaka buto ku buryo batabura aho batera imboga.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + fifteen =

Previous Post

Basketball: Umukinnyi wahaye ibyishimo abaturarwanda agarutse akubutse i Burundi

Next Post

Icyakurikiye nyuma yo kuva kwiba moto bakikanga abapolisi bagakizwa n’amaguru

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Icyakurikiye nyuma yo kuva kwiba moto bakikanga abapolisi bagakizwa n’amaguru

Icyakurikiye nyuma yo kuva kwiba moto bakikanga abapolisi bagakizwa n’amaguru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.