Monday, January 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Ntibanyurwa n’ibikorerwa abajura babarembeje iyo babifatiye kandi barabujijwe kwihanira

radiotv10by radiotv10
15/07/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Ntibanyurwa n’ibikorerwa abajura babarembeje iyo babifatiye kandi barabujijwe kwihanira
Share on FacebookShare on Twitter

Abatuye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro bavuga ko barembejwe n’abajura badatinya no kubasanga mu nzu babanje kuzicukura, nyamara ngo igihe babafashe bakabashyikiriza inzego, zihita zibarekura, nyamara barababujije kwihanira.

Aba baturage bo mu Kagari ka Nganzo mu Murenge wa Kivumu, bavuga ko aba bajura bishora mu mirima yabo bakabiba imyaka bihingiye, ndetse bakabiba n’amatungo, kandi ko biri gufata intera yo hejuru.

Nsanzumuhire Sostene ati “Bimeze nk’amashitani yavuye ikuzimu ku buryo twabuze n’aho duhungira kuko ntawe ucyorora, nta nzu ikigira urugi ruzima, ntawe ucyorora ingurube, inkoko, ihene zarashize n’inka zarashize.”

Murekatete na we ati “Baza gutobora inzu uyiryamyemo cyangwa waba ufite n’itungo mu kiraro ukabyuka ugasanga barijyanye.”

Uretse ubwo bujura bavuga ko buri ku rwego rwo hejuru, abatuye muri aka gace bagaragaza ko hari n’abagirirwa nabi n’aba bajura. Itangishaka Philemon amaze amezi abiri atemwe n’abo bajura ubwo yari agiye kurinda ibishyimbo bye.

Ati “Nasanze bari kunyiba mbatesheje barantema kubera ko inaha utarinze imyaka yawe ntacyo wabona kuko n’ikawa bagusangamo uri gusoroma akaba ari wowe wiruka ku manywa y’ihangu.”

Bavuga ko ikibabaje ari uko aba bajura n’abafashwe badahanwa uko bikwiye, nyamara ubuyobozi bwarababujije kujya bihanira.

Nsanzumuhire Sostene ati “Iyo tubijyanye tumera nk’abagiye kumena ivu kuko kiza kigugurikiye kandi twasabye ngo byibura icyo dufashe tujye tucyica barabyanga kandi twabibashyikiriza ntibabiduhanire none mudusabire bajye babihana by’intangarugero n’ibindi birebereho.”

Umuyobozi Wungirije w’Akarere ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel avuga ko ubuyobozi bugiye gukurikirana impamvu abo bajura badahanwa kandi bashyikirijwe ubuyobozi kugira ngo abaturage n’ibyabo birusheho gutekana.

Ati “Ni ukureba impamvu babishyikiriza ubuyobozi ntibugire icyo bukora maze tumenye uko byagenze kuko ni inshingano zacu nk’ubuyobozi gufatanya n’inzego bireba mu gukemura ibibazo by’abaturage ariko by’umwihariko turinda umutekano wabo n’ibyabo.”

Uyu muyobozi akomeza agaragaza ko ibibazo nk’ibi bijyanye n’umutekano bitakemuka mu gihe hatabayeho ubufatanye n’abaturage ariko ko bigenda bikemurwa buhoro buhoro dore ko ingingo y’umutekano w’ibintu n’abantu iri mu byagarutsweho na raporo y’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB yasohotse umwaka ushize wa 2024, ku nshuro yayo ya 11, ikagaragaza ko urwego rw’umutekano rwizewe n’abaturage kuri 93,82% kandi umutekano w’ibintu ukaza ku kigero cya 87,51% bivuye kuri 69,80% byariho muri 2023.

Itangishaka Philemon we yanasagariwe n’ibi bisambo biramutema

Aba baturage bavuga ko bababazwa no kubona ababiba bagafatwa bahita barekurwa
Bavuga ko bidakwiye

Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 + 7 =

Previous Post

Rayon yabonye Umutoza Wungirije uturutse i Burundi

Next Post

Burera: Amayobera ku cyarandura udusimba twona imyaka tukanibasira abambaye imyambaro y’amabara amwe

Related Posts

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Bamwe mu batuye mu Kagari ka Kirambi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, baravuga ko babaruje ubutaka bwabo...

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

by radiotv10
10/01/2026
0

Many people struggle with money not because they earn too little, but because they confuse needs with wants. Understanding the...

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

by radiotv10
10/01/2026
0

Bamwe mu bakecuru batishoboye bo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, bibumbiye mu itsinda ryo kwikura mu bukene,...

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

by radiotv10
09/01/2026
0

Road safety remains a major public concern in Rwanda, especially as the number of vehicles continues to increase. In response...

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

by radiotv10
09/01/2026
0

Abatwara amagare na bo bari mu barebwa n’ubukangurambaga bugamije kurwanya impanuka zo mu muhanda. Ni ubutumwa abantu bakwiye gukura mu...

IZIHERUKA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo
MU RWANDA

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

by radiotv10
12/01/2026
0

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

12/01/2026
Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

10/01/2026
Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

Bahawe miliyoni 3Frw bigirwa umushinga wabakura mu bukene ariko ibyakurikiyeho sibyo bari biteze

10/01/2026
Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

Why Walking Is One of the Most Underrated Exercises

10/01/2026
Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Burera: Amayobera ku cyarandura udusimba twona imyaka tukanibasira abambaye imyambaro y’amabara amwe

Burera: Amayobera ku cyarandura udusimba twona imyaka tukanibasira abambaye imyambaro y’amabara amwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urujijo n’igihirahiro ku byo babonye nyuma yuko babaruje ubutaka bwabo

Barcelona yongeye gutwara Igikombe kiruta ibindi muri Espagne ibabaje mukeba wayo

Needs vs Wants: How to Tell the Difference in Daily Life

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.