Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO

NTIBIKIRI MU MVUGO: Kwizera Olivier yamaze kongera amasezerano muri Rayon

radiotv10by radiotv10
30/11/2021
in SIPORO
0
NTIBIKIRI MU MVUGO: Kwizera Olivier yamaze kongera amasezerano muri Rayon
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze iminsi agarukwaho niba azongera kurinda izamu rya Rayon Sports cyangwa azerecyeza ahandi, uyu munsi yongereye amasezerano muri iyi kipe.

Kwizera Olivier wagarutsweho mu minsi yashize aho ubuyobozi bwa Rayon bwavugaga ko akiri umukinnyi w’iyi kipe mu gihe hari amakuru yavugwaga ko atarishyurwa umwenda iyi kipe imubereyemo.

Hari hanavuzwe kandi ko uyu munyezamu yaba yarumvikanye n’ubuyobozi bwa Rayon bukaba bumwishyuye igice ariko akagaruka mu izamu ryayo gusa abakunzi ba ruhago mu Rwanda bategereje ko bamubona mu izamu rya Rayon baramubura.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Ugushyingo 2021, uyu munyezamu uri mu bafite impano idasanzwe mu Rwanda, yongereye amasezerano muri iyi kipe ya Rayon Sports.

Amakuru avuga ko Kwizera Olivier yemeye gufata ikaramu agashyira umukono ku masezerano nyuma y’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bumwishyuye amafaranga bwari bumurimo aho bwakiriye inkunga y’itsinda ry’abafana rizwi nka Rockets y’amafaranga yaburaga mu yagombaga kwishyura Kwizera Olivier.

Rayon Sports yongeye gusinyisha Kwizera Oliver nyuma y’uko yari yamusinyishije muri Nyakanga 2020, amasezerano y’umwaka umwe avuye muri Gasogi United imuguze miliyoni 7 Frw.

Babinyujije kuri Twitter Rayon Sports yavuze ko “Ubu twakwemeza ko Kwizera Olivier ari umunyezamu wa Rayon Sports, agomba kuguma mu muryango w’Ubururu n’umweru.”

Kwizera Olivier yasinye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri
Agiye kongera kugaragara mu izamu rya Rayon

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − eleven =

Previous Post

Muhanga: Abanyeshuri baravugwaho kubahuka umubyeyi bakamukubita bakanamwambika ubusa

Next Post

Umuhanzi w’ikirangirire wasesekaye i Kigali arava mu kato ahita asura Urwibutso rwa Gisozi

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhanzi w’ikirangirire wasesekaye i Kigali arava mu kato ahita asura Urwibutso rwa Gisozi

Umuhanzi w’ikirangirire wasesekaye i Kigali arava mu kato ahita asura Urwibutso rwa Gisozi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.