Abatuye mu Mudugugu wa Gasenyi mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rabavu, bavuga ko batumva impamvu ivomo rusange ryabo ryafunzwe kubera amakosa ry’uwarivomeshagaho, bigatuma bongera gukoresha amazi mabi, bakaba bari no gusabwa amafaranga yo kumwishyurira igihombo cye.
Abatuye muri uyu Mudugudu wa Gasenyi wo mu Kagari ka Nyundo mu Murenge wa Nyundo, bavuga ko ivomo rusange ryo muri uyu Mudugudu rimaze amezi abiri rifunzwe kuko uwarivomeshaga yahombye bigakurikirwa no kuba abaturage bose basabwa kwishyura kugira ngo babone kongera kubona amazi.
Ruvamwabo Anastase ati “Kandi nta n’ubwo avuga ayo tuzishyura kandi tuzi ko hari ngo abo yafashe bari kumwiba amazi ntihagira icyo abatwara, none niba abana bacu barwara inzoka ntituzi uko tuzabaho kuko turi kuvoma Sebeya, tukanywa ay’imvura n’ibiziba.”
Uwimana Gaspard na we ati “Twe tubona ari uburiganya yazanye wenda yarariganyije ayo yavomeshaga agashaka kuyagereka ku baturage, rero bazamukurikirane ku giti cye ariko baduhe amazi dukomeze twishyure nk’uko twishyuraga.”
Aba baturage bavuga ko iri vomero rikiza, bumvaga bakize amazi mabi ya Sebeya, none ubu bayasubiyeho kubera amakosa y’uyu uvomesha kuri iri vomero.
Nyiransabimana Athanasie ati “Ibaze kuba turi kunywa amazi y’imvura nk’ubu iri kugwa tugize ngo dukize Sebeya birababaje bakagombye kudufungurira amazi tukareka kugira ubuzima bubi bitewe no kunywa amazi mabi.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nyundo, Nyandwi Felix ahakana ibyo kuba abaturage bari gusabwa kubanza kwishyura amafaranga umuvomesha yahombye kugira ngo iri vomo ryongere gukora.
Ati “Baraje bamena amazi, rero ntabwo tuzi ngo ni bande, bamubariye basanga harakoreshejwe amazi menshi, ikindi bamuhaye umugezi ntibafunga aho afungurirwa. Naho ibyo kwaka abaturage amafaranga ntabyo nzi nabikurikirana.”
Hakizimana Eugene ushinzwe gukwirakwiza amazi mu kigo Aqua Virunga gisanzwe gitanga amazi mu bice byinshi by’icyaro mu Karere ka Rubavu, we agaragaza ko ubuyobozi bw’Akagari ka Nyundo aribwo bwasabye ko iri vomero rifungwa ariko ko bagiye gukorana nabwo kugira ngo ryongere rikore.
Ati “Ngo bajyaga bamwiba amazi nijoro bagarutse bageza mu gitondo bakivoma babashyikiriza ubuyobozi, Gitifu asaba ko baba barifunze ngo ikibazo azakijyane mu nteko y’abaturage babifatire umwanzuro, gusa niba ikibazo kitarakemuka ntibyabuza ko serivise ikemuka kandi ni we ushinzwe kurengera abo baturage.”
Ubusanzwe ijerekani imwe y’amazi ngo yari isanzwe igurwa 20 Frw kuri iri vomero, ku buryo byafashaga abaturage benshi babasha kubona amazi yo kunywa n’ayo gukoresha meza.




Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10
abajura ubwishyu bujye buva mu mitungobyabo. ubu kandi si rubavu gusa ns nyamagabe icyo kibazo kirahari uvomesha akayashyira ku mufuka abaturage bagasubira mu bishanga indwara zandura zikabona icyuho. erega amazi nibubuzima. wasac niba manahmgement y’amavomo yaranze ntumbaze. bashake code bajye bishyura kuri momo, abenshi no mu cyaro bafite telefoni igendanwa. murakoze