Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuba u Rwanda rutanga ubufasha mu gutabara ibindi Bihugu nko mu kugarura amahoro, atari uko rukize mu bukungu cyangwa mu bushobozi bw’amikoro, ahubwo ko rufite umutima n’ubushake byo gusangira n’abandi bicye rufite.
Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022 ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baherutse kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rugenda rugeraho bigenda bikorwa n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu ndetse n’ubufatanye bw’u Rwanda n’amahanga.
Ati “Ni yo mpamvu nshaka kubamenyesha usibye ibyo twese dusanzwe tuzi, imirimo, ingabo, polisi y’Igihugu cyacu, ibikorwa bikorwa muri Mozambique, muri Centrafrique no muri Sudani y’Epfo, hari ibikorwa bikorwa mu bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye, ibikorwa hagati y’Igihugu cyacu n’Ibindi bihugu.”
Avuga ko nubwo u Rwanda rutanga uyu musanzu, atari uko rukize mu bukungu. Ati “Dukize mu bindi ntabwo dukize mu bukungu ariko mu mutima n’ubushake turakize pe. Ni yo mpamvu dushobora gukemura ibibazo byacu dukomeza gushakira umuti kuko ntibijya bishira ariko tukagira n’uruhare no gufatanya n’abandi kugira ngo dufatanye dukemura ibibazo byabo ndetse akenshi biba bifitanye isano n’ibibazo byacu.”
Yatanze urugero nko muri Mozambique, u Rwanda rufitiyo ingabo n’abapolisi barenga ibihumbi bibiri na magana atanu (2 500).
Ati “N’ejo hashize twongeyeyo izindi ngabo, twazongeyeyo kuko kuva twagera muri Mozambique hari ibibazo byinshi byakemutse dufatanyije n’Ingabo za Mozambique ariko hari n’ibindi bigikomeza.”
Yavuze ko mu bice byashyizwemo inzego z’umutekano z’u Rwanda, ibibazo byariyo byakemutse ariko mu bice birimo izindi ngabo, hakiri bimwe mu bibazo na byo bikenewe gukemurwa ari na yo mpamvu u Rwanda rwongereye umubare w’Ingabo.
Ati “Ariko izo ngabo tuzongera kuva twagera Mozambique, ndagira ngo byumvikane, nta Gihugu na kimwe, nta muryango n’umwe uraduha n’urumiya rwo gukoresha muri ako kazi, ni amafaranga yanyu, ni amafaranga y’Igihugu dukoresha. Muri bya bicye dufite tugabana n’abandi, dusangira n’abandi tukabikoresha.”
Gusa yavuze ko hari abizeje u Rwanda ko bazarufasha kandi ko rugitegereje kandi ko ubwo bufasha nibuboneka, bazabushimirwa.
Ati “Ariko nagira ngo icyo kibanze kive mu nzira kuko hari abibwira ko hari abanyujije amafaranga hasi bakatwishyura, hari abagize bate…nta n’umwe.”
Ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Centrafrique, yavuze ko hari izagiyeyo mu buryo bubiri burimo izagiye mu buryo bw’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’izagiyeyo mu buryo bw’amasezerano hagati y’Ibihugu byombi, kandi ko byagize umusaruro rwigaragaza.
Ati “Ku buryo byabahaye agahenge bakabona amahoro ndetse ni yo mpamvu bashoboye kugira amatora y’ubushize, iyo tutajyayo ntabwo baba barayagize. Wenda nubwo iriya Leta iba iriho cyangwa iba yaragiyeho, n’uriya mujyi wabo wa Bangui wari gushobora kuba utari mu maboko yabo wari kuba uri mu maboko y’abo bari bahanganye na bo.”
Avuga ko ibi byose bikorwa mu rwego rwo gusangira bicye u Rwanda rufite kandi ko bigenda bitanga umusaruro ushimishije.
RADIOTV10