Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko bagomba gushyira hamwe bagahora baharanira guteza imbere Igihugu cyabo, bakirinda icyabazanamo umwiryane.
Umukuru w’u Rwanda yabivuze ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 25 Kanama 2022 mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara y’Amajyepfo, mu ruzinduko rw’iminsi ine ari kugirira mu bice binyuranye by’Igihugu.
Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko ubumwe bwabo ari wo musingi w’iterambere bakomeje kugeraho kandi ko badakwiye kubutezukaho.
Umukuru w’u Rwanda akunze gutanga ubu butumwa byumwihariko akagaruka kuri bamwe mu Banyarwanda bagenda batana bakajya mu murongo udakwiye, Yongeye gukoresha urugero rw’insenene zishyirwa ahantu hamwe n’uba ashaka kuzirya ariko na zo ubwazo zigashaka kuryana.
Yagize ati “Bazifata bazishyira mu kibindi cyangwa mu kindi icyo ari cyo cyose bazishyiramo. Nyirazo wazifashe agenda yongeramo zikaba nyinshi, zipfa kugeramo ari ebyiri uko zigenda ziyongera, zikaryana, zikibagirwa ko hari uwazifashe ari buzishyire hamwe akazikaranga akazirya…
Natwe ntituzamere nk’isenene kuko hari ikidutegereje, waryana wagira ute urarangiza hari ibigutegereje. Ibyiza rero ni uko wamenya ibyo bigutegereje, niba ufite uko uhangana na byo ugahangana na byo ariko ntuhangane n’uwo musangiye ikibazo.”
Umukuru w’u Rwanda kandi yagarutse ku bashobora gutana bagakora ibidakwiye, avuga ko bakwiye guterwa ipfunwe na byo kuko bishobora kumufasha.
Yavuze ko iyo umuntu aterwa ikimwaro n’ikosa yakoze, atari bibi kuko biha umuntu inzira yo gukosoka no kwikosora.
Yagize ati “Iyo ugira ipfunwe uhora wisuzuma ndetse wagira ikigutera iryo pfunwe, kikakuviramo kuvuga uti ‘sinzongera, ibi bintu biragayitse sinzabyongera’ukagira imyumvire n’imitekerereze mishya.”
Perezida Paul Kagame ukunze gusaba abayobozi byumwihariko abo mu nzego bwite za Leta guhora iteka barangwa n’ubunyangamugayo kuko ari bo babera urugero abaturage baba bayoboye.
RADIOTV10