Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Shyira mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko bashyizwe ku rutonde rw’abazahabwa inkunga yo kunganira imirire y’abana babo, ariko ntibayihabwa, bajya no kubibaza, Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage akababwira ko bajya kwishyuza aho batahinze, kandi ko batazajya babyara ngo Leta ibarerere.
Aba babyeyi bafite abana bari munsi y’imyaka ibiri, biganjemo abo mu Kagari ka Kimanzovu, Umurenge wa Shyira, bavuga ko mu bihe bitandukanye bagiye bashyirwa ku rutonde rw’abagore batwite n’abonsa bagenerwa amafaranga yo kubunganira mu ndyo yuzuye ariko ngo bamwe bayabona inshuro imwe, ariko bagakomeza gusohoka ku rutonde, ariko batahawe iyo nkunga.
Umwe yagize ati “Nayafashe inshuro ebyiri ariko ku, yindi nshuro nsohoka ku rutonde bambwira gutanga ‘Ejo Heza’ ariko mu gihe cyo kujya kuyafata batubwira ko tutari ku rutonde kandi badusomye mu nama ku rutonde rwari ruvuye ku Karere.”
Undi ati “Tukavuga ngo ese ko badusohoye ku rutonde n’umubare w’amafaranga uhari kandi baradusomeye mu nteko bakadutumiza ngo tuzane amakonti, bakadukoresha n’imihigo ndetse bakadutegeka ko tugomba kujya twitabira inama tugasinyisha, byagenze bite?”
Bavuga ko ikibabaza kurushaho, ari amagambo asesereza babwirwa n’Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage.
Umwe ati “ASSOC yaratubwiye ngo turi kwishyuza aho tutahinze, ngo mbese tuzajya tubyara maze tujye kwishyuza? Yaraducumuje.”
Umuyobozi Ushinzwe Imibereho Myiza mu Murenge wa Shyira, Hakizimana Alphonse ushyirwa mu majwi n’aba baturage bavuga ko ababwira amagambo mabi, abihakana yivuye inyuma.
Ati “Ibyo ntabwo ari byo rwose, ntabwo turi kubyemeranya kuko umuturage ni umuntu twubaha kandi duha agaciro.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyira, Marcel Ndandu avuga ko umuyobozi aba agomba gusobanurira umuturage mu gihe agaragaje ikibazo ndetse akaboneraho kugaruka ku mpamvu ishobora gutuma aba babyeyi batabona amafaranga y’ingoboka.
Ati “Ntabwo inkunga rero iza ku muntu wishoboye, urumva rero umuturage iyo abonye atwite cyangwa akabona uri konsa umwana uri munsi y’imyaka ibiri kandi umwe afite ubushobozi undi ntabwo bijyanye n’amakuru baba baratanze muri system ‘imibereho’ akumva ko na we yakabaye ayabona.”
Ubushakashatsi bw’lkigo cy’lgihugu cy’lbarurishamibare (NISR) ku buzima n’imibereho by’abaturage, bwerekanye ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira, mu gihe Akarere ka Nyabihu kari ku mwanya wa kabiri n’abana bagwingiye bangana na 46,7%.


Emmanuel NDAHAYO
RADIOTV10