Abaturage bagera mu ijana bo mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, bamaze imyaka ikabakaba itatu basaba kwishyurwa ingurane z’ibyabo byangiritse ubwo hakorwaga umuyoboro mugari w’amashanyarazi.
Aba baturage, bavuga ko ikorwa ry’umuyoboro w’amashanyarazi ryangije imitungo yabo, ryabayeho muri 2023, aho bavuga ko imitungo yabo yangiritse, irimo imyaka bari barahinze.
Ndayambaje Augustin agira ati “batwangiriza imyaka irimo ibishyimbo, batwangiriza ishyamaba kandi nahakuraga ibitunga umuryango wanjye, none inzara irenda kutwica.”
Uyu muturage uvuga ko yari yabariwe ingurane y’imitungo ye yangiritse, akomeza agira ati “none buri munsi nirirwa kuri REG bakambwira gutegereza kugeza n’ubu ntakirakorwa.”
Akomeza agira ati “Ubu aho twafashe amadeni ni ukwirirwa dukwepana na bo kubera ko twabijeje kubishyura barategereza baraheba.”
Ndarigendana Jean Baptiste na we avuga ko kuba baramwangirije imyaka ntahabwe ingurane y’ibye byangijwe byamugizeho ingaruka, agasaba ko yakwishyurwa akaba yakwikenura muri ayo mafaranga kuko ubukene bumwugarije ndetse n’aho yafashe amadeni birirwa bamwishyuza.
Yagize ati “Reba ibiti byanjye barabitemye ntakintu nkikuraho kuko n’iyo bishibutse bahita babitemaho. Byaduteye inzara iwanjye, kwishyura ubwisungane mu kwivuza ni ikibazo, abana amashuri aratangiye nta bikoresho.”
Umuyobozi wa Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu, REG Ishami rya Nyabihu, Mutsindashyaka Martin yabwiye RADIOTV10 ko hari abamaze kwishyurwa, akizeza ko abandi na bo bazagerwaho.
Ati “Urumva hari abamaze kwishyurwa, abandi na bo biri mu nzira kuko byamaze koherezwa i Kigali bityo rero nibategereze bazishyurwa.”
Abaturage bavuga ko bamaze imyaka ikabakaba itatu bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’ umuyoboro mugari muri aka Karere ka Nyabihu, nyamara itegeko ry’ingurane riteganya ko uwangirijwe, agomba kwishyurwa mu minsi 120 bitaba ibyo akishyurwa hiyongereyeho inyungu ya 5%.
Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10