Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyabugogo: Inkuru ibabaje iturutse kwa Mutangana habonetse uwapfuye urw’amayobera

radiotv10by radiotv10
17/03/2023
in MU RWANDA
0
Nyabugogo: Inkuru ibabaje iturutse kwa Mutangana habonetse uwapfuye urw’amayobera
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo usanzwe akora akazi ko kwikorera imizigo muri Nyabugogo, bamusanze yapfiriye ku nyubako izwi nko kwa Mutangana mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Umurambo w’uyu mugabo uzwi nka Nshimiye uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Werurwe 2023.

Abasanzwe bakorera muri aka gace gakorerwamo ubucuruzi bwiganjemo ubw’imboga, babwiye RADIOTV10 ko nyakwigendera yari asanzwe ari umukarani wikorera imizigo yiganjemo imyaka.

Umwe mu bazi nyakwigendera, bavuga ko ashobora kuba yahitanywe n’indwara y’igicuri, kuko yari asanzwe ayirwara.

Umwe yagize ati “Nubwo umurambo wabonetse muri iki gitondo ahagana saa mbiri ariko ashobora kuba yapfuye mu masaha ya kare nka saa kumi n’imwe za mu gitondo.”

Ubwo twakoraga inkuru muri iki gitondo, umurambo wa nyakwigendera wari ukiri aho wabonetse, hageze inzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’inzego z’ibanze muri uyu Murenge wa Muhima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhima, mu kiganiro yagiranye na RADIOTV10, yemeje ko amakuru y’ibanze, yemeza ko uyu mugabo yishwe n’indwara y’igicuri.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nyarugenge kugira ngo unakorerwe isuzuma, uzabone gushyikirizwa umuryango wa nyakwigendera, uwushyingure.

Juventine MURAGIJEMALIYA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 11 =

Previous Post

Igisubizo RIB yasubije uwabyutse ayandikira ayisuhuza anayimenyesha ko ayizirikana

Next Post

Hamenyekanye uko amakipe azacakirana muri 1/4 cy’igikombe gikunzwe ku Isi

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye uko amakipe azacakirana muri 1/4 cy’igikombe gikunzwe ku Isi

Hamenyekanye uko amakipe azacakirana muri 1/4 cy’igikombe gikunzwe ku Isi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.