Thursday, November 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyabugogo yongeye gukubita iruzura biha umukoro inzego

radiotv10by radiotv10
04/10/2022
in MU RWANDA
0
Nyabugogo yongeye gukubita iruzura biha umukoro inzego
Share on FacebookShare on Twitter

Muri Gare ya Nyabugogo hongeye kugaragara abagenzi benshi barimo abanyeshuri bagiye gutangira mu mwaka wa mbere n’uwa kane y’amashuri yisumbuye, bituma inzego z’uburezi zivuga ko zigiye kureba ko ibi byiciro na byo byashyirirwaho uburyo bwihariye wbo kubafasha kubona imodoka.

Kuri uyu wa 04 Ukwakira 2022, abanyeshuri bagiye kwiga mu mwaka wa mbere n’uwa kane y’amashuri yisumbuye, bagiye ku mashuri.

Byatumye abagenzi babura imodoka kubera ubwinshi bw’aba banyeshuri ndetse n’abagenzi basanzwe, aho muri Gare ya Nyabugogo hagaragaye abagenzi benshi babuze imodoka zibajyana aho berecyeza.

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wagiye muri iyi Gare mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, yasanze bamwe mu bagenzi biyasira bavuga ko bari bafite gahunda zihutirwa ariko bakaba babuze imodoka.

Umubyeyi umwe wavugaga ko yaje aturutse mu Karere ka Kirehe ajyanye umwana ku ishuri, yavuze ko baturutseyo saa munani zo mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, bakahagera saa moya zirengaho iminota micye.

Ati “Tugeze aha twagiye gukatisha batubwira ngo ni saa tanu n’igice. Ubwo sinzi uko biza kugenda. Ubwo se urumva twasubira i Kirehe kandi agiye ku ishuri, ubwo ni ukuryama hano muri Gare.”

Undi mubyeyi na we wari ujyanye umwana ku ishuri, avuga ko ubusanzwe mu itangira ry’amashuri, inzego z’uburezi zikorana n’izishinzwe iby’ingendo mu gufasha abanyeshuri kugera ku bigo bigaho ariko ko ibi byiciro bijya ku mashuri nyuma, byirengagijwe.

Ati “Dusabye rwose bareba uko batwoherereza imodoka tukajyana abana ku mashuri bakagererayo igihe kuko turabona turabasubiza mu rugo nidukomeza kuzibura.”

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) bwavuze ko bugiye “gukurikirana iki kibazo kugira ngo abana batwarwe ku mashuri bigaho.”

Hari Abanyeshuri bavuga ko bazindutse bajya i Nyabugogo gusha amatike kugira ngo berekeze mu Ntara ku mashuri ariko bakaba bagejeje iki gihe batarabona amatike. @RURA_RWANDA @CityofKigali @Rwanda_Edu pic.twitter.com/YEWsb7CY4H

— RadioTv10 Rwanda (@Radiotv10rwanda) October 4, 2022

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), Dr. Bernard Bahati yabwiye RADIOTV10 ko ubuyobozi bw’iki Kigo bufatanyije na Polisi ndetse n’izindi nzego, bagiye muri Gare ya Nyabugogo gufasha aba banyeshuri kugira ngo babashe kugera ku bigo bagiye kwigaho.

Ati “Ibyo kureba ko hashyirwaho aho bajya bafatira imodoka hihariye, twabikorera ubusesenguzi tukazareba niba ari byo byafasha kurusha, tukabikora mu bihe bizaza.”

Ubusanzwe mu gihe cy’itangira ry’amashuri, hashyirwaho uburyo n’imodoka byihariye bitwara abanyeshuri kugira ngo hatagira ukererwa kugerayo mu gihe aba bajyayo nyuma badashyirirwaho ubu buryo.

Abagenzi bari benshi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + twelve =

Previous Post

Tshisekedi yakoze impinduka zitunguranye mu buyobozi bukuru bw’Igisirikare

Next Post

Muhoozi yazamuwe mu mapeti yamburwa umwanya yari afite muri UPDF

Related Posts

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

by radiotv10
06/11/2025
0

Abatuye mu Mujyi wa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, banenga kuba ikimoteri cyarubatswe hagati y’ibagiro n’ahacururizwa ibiribwa mu isoko rya...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
06/11/2025
0

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka irenga 20 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yasezeye, yerecyeza mu zindi nshingano zitari iz’itangazamakuru...

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

by radiotv10
06/11/2025
0

In recent years, entrepreneurship has become one of the most popular dreams among young people. The idea of being your...

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

by radiotv10
05/11/2025
0

Uruganda rutanganya inzoga ruherereye mu Muerenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, rwari rwarahawe uruhushya rwo gukoresha ibitoki mu gutunganya...

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

Nyamasheke: Abantu 5 barimo abatetsi b’ikigo cy’ishuli bakurikirwanywe ho kwiba ibiryo by’abana

by radiotv10
05/11/2025
0

Inzego z’umutekano zataye muri yombi abatetsi babiri bo ku ishuli ribanza rya Nyarutovu riri mu murenge wa Bushenge, abanyonzi babiri...

IZIHERUKA

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda
AMAHANGA

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

by radiotv10
06/11/2025
0

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

06/11/2025
Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

06/11/2025
Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

Uruganda rwahawe uruhushya rwo kwenga inzoga rukoresheje ibitoki rwatahuweho ibiteye impungenge

05/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Muhoozi yazamuwe mu mapeti yamburwa umwanya yari afite muri UPDF

Muhoozi yazamuwe mu mapeti yamburwa umwanya yari afite muri UPDF

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Uwatoje APR yagarutse mu Rwanda azanye na Al Merreikh yo muri Sudan yasesekaye i Kigali

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.