• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyagatare: Umugore wafatanywe ibitemewe yahise akora ikindi gikorwa kigize icyaha

radiotv10by radiotv10
06/09/2024
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Nyagatare: Umugore wafatanywe ibitemewe yahise akora ikindi gikorwa kigize icyaha
Share on FacebookShare on Twitter

Umugore wafatiwe mu bucuruzi bw’ibitemewe burimo amasashe na kanyanda yakoreraga mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare, yashatse guha Abapolisi ruswa y’ibihumbi 101 Frw ngo bamukingire ikibaba, bahita bamuta muri yombi.

Uyu mugore yafatiwe mu Kagari ka Bishenyi mu Murenge wa Rwempasha mu gitondo saa mbiri, aho yasanganywe amasashe ibihumbi 160 yari yinjirijwe mu Gihugu n’abasore babiri ndetse na Litiro 15 z’ikiyobyabwenge cya kanyanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yavuze ko habanje gufatwa abo basore, uriya mugore afatwa nyuma, agerageza gutanga ruswa ngo abagomborane n’ibyo bafatanywe.

Yagize ati “Polisi yari ifite amakuru ko hari abantu bazwi ku izina ry’Abafutuzi banyura muri kariya gace bazanye ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda babikuye mu Gihugu cya Uganda, niko kujya kuhategera, hafatirwa babiri bari bafite amasashe ibihumbi 160.”

Yongeyeho ati “Bakimara gufatwa bavuze ko ayo masashe bayatumwe n’uriya mugore kandi ko basanzwe bayamuzanira. Bahise bajya iwe bahasatse niko kumusangana litiro 15 za kanyanga,  ari nabwo yashatse guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 101Frw ngo bamureke banarekure abo basore.”

Yiyemereye ko ayo masashe ari aye, bari basanzwe bayamuzanira akajya kuyagurisha mu Karere ka Kirehe.

SP Twizeyimana yasabye abakishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu Gihugu, kubicikaho kuko amayeri n’inzira zose bakoresha mu kubyinjiza byamaze gutahurwa.

Yongeye kwibutsa uwo ari we wese mu gihe afatiwe mu makosa runaka, ko adakwiye guhirahira aha ruswa Abapolisi kuko aba yiyongerera ibyaha n’ubukana bw’ibihano.

Bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri Sitasiyo ya Rwempasha kugira ngo bakorerwe dosiye ku byaha bakurikiranyweho.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × one =

Previous Post

Ibimaze gukorwa mu gikorwa cyahuriyemo Akarere ka Nyanza na Rayon Sports

Next Post

Hamenyekanye akayabo k’amafaranga azahembwa abakinnyi ba Arsenal muri uyu mwaka n’uzarusha abandi

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Hamenyekanye akayabo k’amafaranga azahembwa abakinnyi ba Arsenal muri uyu mwaka n’uzarusha abandi

Hamenyekanye akayabo k’amafaranga azahembwa abakinnyi ba Arsenal muri uyu mwaka n’uzarusha abandi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.