Sunday, June 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyagatare: Urubyiruko rwagaragaje icyarufasha kutishora mu ngeso mbi

radiotv10by radiotv10
17/05/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyagatare: Urubyiruko rwagaragaje icyarufasha kutishora mu ngeso mbi
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Kagari ka Nyabwishongwezi, Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare baravuga ko baramutse babonye aho bidagadurira nk’ibibuga by’imipira, byatuma batishora mu biyobabwenge n’izindi ngeso mbi.

Uru rubyiruko ruvuga ko iyo rukeneye kwidagadura ngo birusaba kujya mu tundi Tugari duhana imbibi n’Akagari ka Nyabwishongwezi, muri uyu Murenge wa Matima.

Ibi byo kutagira ikibuga kandi ngo rubona bishobora kuba intandaro yo kwishora mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.

Uwizeyimana Anastase yagize ati “Ni imbogamizi twagize kuva na cyera. Tubisabye igihe kirekire ariko ikibuga cyarabuze kugeza ubu. Biragoye kugeza aho usanga abana hano mu muhanda bari gukina umupira kandi hanyura n’ibinyabiziga. Iyo urubyiruko rutabonye aho rwidagadurira nk’amasaha nk’aya ngaya ngo ruhugire kuri uwo mupira, usanga bamwe babaye abajura, ugasanga bamwe bagiye mu biyobyabwenge.”

Mugenzi we yunzemo agira ati “Nkatwe nk’urubyiruko biba ngombwa nk’iyo dukeneye siporo twifashisha ibindi bibuga mu tundi Tugari kandi ni urugendo runini, rimwe na rimwe bikagusaba itike y’urugendo runini kandi nta bushobozi. Gukenera gukora siporo ugatega ntabwo ari ibintu byoroshye ku rubyiruko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yabwiye RADIOTV10 ko hari Utugari twinshi tutarabona ibibuga, ariko ngo intego ni uko buri Kagari kazageramo ikibuga cy’umupira.

Ati “Hari ahantu dufite ibibuga tukagenda tubitunganya kugira ngo bikoreshwe neza. Hari aho tudafite ibibuga ariko dushobora kubona ubutaka budakoreshwa cyangwa ubutaka bwa Leta dushobora kuba twitije bukaba buriho ikibuga. Ubwo rero hari Utugari twari twaragiye tubona aho dushyira ikibuga hakaba aho tutarashobora kubona ubutaka. Bashobora gukoresha ikibuga cy’ishuri rihari, icy’Akagari baturanye ariko mu byukuri icyifuzo natwe dufite ni uko Utugari twose twagira ibibuga by’imipira.”

Urubyiruko muri Akarere ka Nyagatare rugirwa inama yo kutishora mu ngeso mbi , rugakangurirwa kwishyira mu biruteza imbere, ari nabyo uru rubyiruko ruheraho rusaba ko rwahabwa ikibuga cy’umupira kugira ngo barusheho guhura no gusabana batishora mu biyobyanwenge.

 

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

11 + 14 =

Previous Post

Icyemezo cyafatiwe Amavubi cyari gitegerejwe na benshi cyaje ari urucantege

Next Post

Ingingo itavugwaho cyane mu bukungu: Kuki Amadolari Akomeje kuryamira Amanyarwanda?

Related Posts

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza, ukurikiranyweho gutwika umwana we w’imyaka itanu akoresheje...

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

by radiotv10
21/06/2025
0

Umugore w’imyaka 30 wari waturutse mu Ntara y’Iburasirazuba wasanzwe yapfiriye mu nzu icumbitsemo Umupasiteri wo mu Karere ka Nyaruguru mu...

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

by radiotv10
21/06/2025
0

Perezida wa Sena y’u Burundi, Hon. Sinzohagera Emmanuel yagiriye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa na mugenzi we Perezida wa Sena, Dr...

Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

by radiotv10
20/06/2025
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko guhera tariki 1 Nyakanga kugeza ku ya kane 04 Nyakanga 2025 ari iminsi...

The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

by radiotv10
20/06/2025
0

In today’s fast paced digital world, success is often measured by how busy you are, it is said that the...

IZIHERUKA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono
MU RWANDA

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

by radiotv10
21/06/2025
0

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

21/06/2025
Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

21/06/2025
Abakoresha n’abakozi bose mu Rwanda bibukijwe umunsi w’ikiruhuko rusange

AMAKURU MASHYA: Mu Rwanda hatanzwe ikiruhuko rusange hafi icyumweru

20/06/2025
The rise and fall of hustle culture

The rise and fall of hustle culture

20/06/2025
Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

Umuhanzi wakanyujijeho mu Rwanda umaze imyaka 10 hanze yatangaje inkuru ishimishije

20/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ingingo itavugwaho cyane mu bukungu: Kuki Amadolari Akomeje kuryamira Amanyarwanda?

Ingingo itavugwaho cyane mu bukungu: Kuki Amadolari Akomeje kuryamira Amanyarwanda?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umubyeyi ariyemerera gutwikisha umwana we umuhoro ushyushye amuhoye gukora mu nkono

Ibindi bivugwa ku mugore witabiye Imana kwa Pasiteri nyuma yo kurarana

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi waganiriweho hagati y’Abayobozi mu nzego nkuru z’Ibihugu byombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.