Nyagatare: Urubyiruko rwagaragaje icyarufasha kutishora mu ngeso mbi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Kagari ka Nyabwishongwezi, Umurenge wa Matimba mu Karere ka Nyagatare baravuga ko baramutse babonye aho bidagadurira nk’ibibuga by’imipira, byatuma batishora mu biyobabwenge n’izindi ngeso mbi.

Uru rubyiruko ruvuga ko iyo rukeneye kwidagadura ngo birusaba kujya mu tundi Tugari duhana imbibi n’Akagari ka Nyabwishongwezi, muri uyu Murenge wa Matima.

Izindi Nkuru

Ibi byo kutagira ikibuga kandi ngo rubona bishobora kuba intandaro yo kwishora mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.

Uwizeyimana Anastase yagize ati “Ni imbogamizi twagize kuva na cyera. Tubisabye igihe kirekire ariko ikibuga cyarabuze kugeza ubu. Biragoye kugeza aho usanga abana hano mu muhanda bari gukina umupira kandi hanyura n’ibinyabiziga. Iyo urubyiruko rutabonye aho rwidagadurira nk’amasaha nk’aya ngaya ngo ruhugire kuri uwo mupira, usanga bamwe babaye abajura, ugasanga bamwe bagiye mu biyobyabwenge.”

Mugenzi we yunzemo agira ati “Nkatwe nk’urubyiruko biba ngombwa nk’iyo dukeneye siporo twifashisha ibindi bibuga mu tundi Tugari kandi ni urugendo runini, rimwe na rimwe bikagusaba itike y’urugendo runini kandi nta bushobozi. Gukenera gukora siporo ugatega ntabwo ari ibintu byoroshye ku rubyiruko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen yabwiye RADIOTV10 ko hari Utugari twinshi tutarabona ibibuga, ariko ngo intego ni uko buri Kagari kazageramo ikibuga cy’umupira.

Ati “Hari ahantu dufite ibibuga tukagenda tubitunganya kugira ngo bikoreshwe neza. Hari aho tudafite ibibuga ariko dushobora kubona ubutaka budakoreshwa cyangwa ubutaka bwa Leta dushobora kuba twitije bukaba buriho ikibuga. Ubwo rero hari Utugari twari twaragiye tubona aho dushyira ikibuga hakaba aho tutarashobora kubona ubutaka. Bashobora gukoresha ikibuga cy’ishuri rihari, icy’Akagari baturanye ariko mu byukuri icyifuzo natwe dufite ni uko Utugari twose twagira ibibuga by’imipira.”

Urubyiruko muri Akarere ka Nyagatare rugirwa inama yo kutishora mu ngeso mbi , rugakangurirwa kwishyira mu biruteza imbere, ari nabyo uru rubyiruko ruheraho rusaba ko rwahabwa ikibuga cy’umupira kugira ngo barusheho guhura no gusabana batishora mu biyobyanwenge.

 

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru