• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyagatare: Uwavugwagaho kuryamana n’abagore b’abandi birakekwa ko yishwe n’abagabo babo

radiotv10by radiotv10
07/06/2022
in MU RWANDA
2
Nyagatare: Uwavugwagaho kuryamana n’abagore b’abandi birakekwa ko yishwe n’abagabo babo
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 21 y’amavuko wo mu Murenge wa Gatunda mu Karere ka Nyagatare, yitabye Imana bikekwa ko yishwe ku mugambi w’abagabo byavugwaga ko yajyaga abasambanyiriza abagore.

Urupfu rwa nyakwigendera witwa Valens, wari utuye mu Mudugudu wa Kabera mu Kagari ka Nyarurema muri uyu Murenge wa Gatunda, rwamenyekanye mu mugoroba wo ku ya 05 Kamena 2022

Rusakaza Alphonse uyobora Umurenge wa Gatunda, avuga ko inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira akazi kazi, gusa hakaba hari umwe umaze gutabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.

Yavuze ko amakuru y’ibanze avuga ko nyakwigendera yaba yishwe akaswe ijosi n’abantu bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku busambanyi.

Yagize ati “Uwo nyakwigendera yasambanyaga umugore w’abo bamwishe, bakomeza bagirana amakimbirane.”

Rusakaza avuga ko bikekwa ko nyakwigendera yishwe n’abo bantu ubwo bahuriraga mu kabari.

Ati “Birangira bamwishe. Baramufatanyije ari babiri, umwe yarafashwe ejo, uwa Kabiri ntabwo araboneka.”

Ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, ubu afungiye kuri station y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB ya Gatunda mu gihe umwe akiri gushakishwa.

Andi makuru aturuka muri aka gace, avuga ko nyakwigendera yari amaze igihe afitanye umubano wihariye n’umugore w’umugabo ukekwaho kumwivugana kuko umugore we yari yaramwibwiriye ko yari asigaye abana na nyakwigendera.

Uyu nyakwigendera wari waramaze kwiyambaza inzego ngo azigaragarize ko arengana, yishwe mbere yuko aburana kuri ibi birego.

RADIOTV10

Comments 2

  1. NDAYISENGA Fulgence says:
    4 years ago

    Ese ndibaza, nkumuntu iyo akoze icyaha nkicyi cy’ubwicanyi burenze, Ahantu abari cg yahungiye aba nyumva amezate? Gusa mana inzego zibishinzwe zidufashe zikurikirane abo bagizi ba nabi kd RIP kuri Valens nihanganisha n’umuryango wabuze uwabo.
    Gov. ikurikirane abo bagizi banabi

    Reply
  2. PEN says:
    4 years ago

    Abo bagabo bose ni ibigoryi. Valens usambanya abagore babandi asize abakobwa beza bagumiwe bari hanze aha apfuye ari ikigoryi. Uwo mugabo nawe wananiwe kwitwara neza murugo bakamwinjirana akabura guhana umugore we akajya kwambura abantu ubuzima ni ikigoryi. Uwo mugore we uca inyuma umugabo akanabyigamba kumugabo mbuze icyo mwita. Uwo mugabo w’igihubutsi niba kwihangana bimunaniye yagombaga kwica iyo ngirwamugore kuko ntaho bavugako iyo ngegera yishwe yafashe nyamugore kungufu. Nyamugore niwe wamwihaga!!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − seven =

Previous Post

Umwana w’imyaka 2 yishe se amurashishije masotera hakurikiranwa nyina

Next Post

Hamenyekanye uwasimbuye umunyamakuru M.Irene uherutse gusezera kuri Televiziyo yakoreraga

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Hamenyekanye uwasimbuye umunyamakuru M.Irene uherutse gusezera kuri Televiziyo yakoreraga

Hamenyekanye uwasimbuye umunyamakuru M.Irene uherutse gusezera kuri Televiziyo yakoreraga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.