Abaturage bo mu Murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe bahinga ibigori mu gishanga cya Cyogo, bari babangamiwe no kuba uruganda bubakiwe rumaze imyaka ibiri rudakora, ubu bari mu byishimo kuko rwongeye gukora nyuma y’ubuvugizi bakorewe n’itangazamakuru.
Aba baturage bibumbiye muri Koperative ya KOIKWI (Isano mu Kwigira), bari bamaze ibyumweru bibiri bagaragarije RADIOTV10 iki kibazo cyabo cyo kuba uruganda bari barahwe rumaze imyaka ibiri rudakora.
Bavugaga ko ihagarara ry’uru ruganda, ryatumaga bakora urugendo rw’amasaha menshi bajya gushaka aho basya ibigori.
Ubu bari mu byishimo kuko nyuma y’inkuru yatambutse mu bitangazamakuru bya RADIOTV10, uru ruganda rwongeye gukora.
Umwe yagize ati “Ubu turabona ifu ya kawunga hafi ku giciro kiri hasi ndetse tudakoze urugendo.”
Aba baturage bavuga ko ibi byishimo babikesha igitangazamakuru cyabakoreye ubuvugizi. Undi ati “Iyo itatuvugira, uru ruganda rwendaga gusenyuka, none ubu rurakora, umusaruro wacu ntuzongera gupfa ubusa, ubu agaciro kawo kagiye kwiyongera.”
Kanamugire Venuste, Perezida w’iyi Koperative,avuga ko impamvu urwo ruganda rutakoraga byatewe na rwiyemezamirimo wari warambuye abahinzi umusaruro wabo bituma habura umusaruro wo kurutangiza.
Yagize ati “Ariko twarisuganyije kuri ubu niyo mpamvu rutangijwe’ ruzafasha abahinzi kubona ifu ya kawunga hafi ndetse dusagurire amasoko n’ibigo by’amashuri.”
INKURU MU MASHUSHO
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10