Monday, May 12, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyamagabe: Agahinda k’umubyeyi uriho mu ruhuri rw’ibibazo n’icyo atungaho agatoki ubuyobozi

radiotv10by radiotv10
06/01/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyamagabe: Agahinda k’umubyeyi uriho mu ruhuri rw’ibibazo n’icyo atungaho agatoki ubuyobozi
Share on FacebookShare on Twitter

Umubyeyi w’abana batatu  utuye mu Kagari ka Nyabivumu mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe, amaze umwaka aba mu nzu isakaje amashami y’ibiti nyamara yaremerewe guhabwa isakaro, agategereza amaso agahera mu kirere, akaba anafite ubumuga.

Muhawenimana Marie Ladegonda w’imyaka 30 atuye mu Mudugudu wa Dusego, mu Kagari ka Nyabivumu, avuga ko yapfushije umugabo akamusigira abana babiri n’inda, ariko aho amariye kubyara umwana wa gatatu, akaba yaragize ubumuga.

Uyu mubyeyi uvuga ko ahora kwa muganga kubera ubu bumuga, avuga ko nta cumbi yagiraga, ariko ko nyuma haje kuzaho gahunda yo gusaba abatishoboye kuzamura inzu ubundi bagahabwa isakaro.

Yagize ati “Ndayizamura nsakaza agashitingi ndetse n’amababi y’ibiti ntegereje ko bampa isakaro ndaheba. None kuri ubu jye n’abana banjye turanyagirwa.”

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko aramutse ahawe isakaro akabona aho kuba atanyagirwa atanicwa n’izuba, yagerageza kubaho mu buzima bugoye nubwo afite uburwayi.

Abaturanyi b’uyu mubyeyi, bavuga ko na bo batewe impungenge n’imibereho ye, by’umwihariko bakavuga ko akeneye kubona icumbi ryatuma abaho neza.

Mukamakuza Annociate yagize ati “Abayeho mu buzima budashimishije, iyo imvura iguye usanga iwe huzuye.”

Yabaragiye Mariette na we uturanye na Muhawenimana na we yagize ati “Abayeho mu nzu y’ibiti bishinze ihomye hasi gusa ikaba isakaje supaneti n’agashitingi, rwose haramutse hari ubufasha buhari yafashwa bagahera ku nzu yo kubamo.”

Umuyobowi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes yavuze ko iki kibazo kitari cyizwi n’ubuyobozi.

Yagize ati “Ikibazo ni bwo tukikimenya ntabwo twari tukizi, ariko nk’ubuyobozi tugiye guhanahana amakuru tugikurikirane.”

INKURU MU MASHUSHO

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − eight =

Previous Post

Byemejwe ko rurangiranwa mu mukino wo gusiganwa wari ufunze ubu yatashye

Next Post

Umucyo ku byari byatangajwe ko hari icyo Israel iri kuganiraho n’u Rwanda

Related Posts

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
12/05/2025
0

Umusore w’imyaka 27 y’amavuko ukekwaho kwica uwari umukoresha we mu Murenge wa Ruli mu Karere ka Gakenke, yarangiza akamuzingazingira mu...

Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo...

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

by radiotv10
09/05/2025
0

Umugore w’imyaka 58 wo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza ukurikiranyweho kwica umugabo we w’imyaka 80, avuga ko...

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

Ubutumwa bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku itorwa rya Papa mushya

by radiotv10
09/05/2025
0

Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatulika mu Rwanda bwashimiye Imana ku itorwa ry’Umushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi, Nyirubutungane Lewo XIV...

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

Rusizi: Umuyobozi watumye umubiri w’uwazize Jenoside umara imyaka itanu mu Kagari yatangiye gukurikiranwa

by radiotv10
09/05/2025
0

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kizura mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yuko mu...

IZIHERUKA

MU RWANDA

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

by radiotv10
12/05/2025
0

Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

09/05/2025
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

09/05/2025
Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

09/05/2025
Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

Kimwe mu biteye amatsiko wamenya ku Mushumba mushya wa Kiliziya Gatulika ku Isi

09/05/2025
AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

AMAFOTO: Mu Burusiya habaye ibirori by’akataraboneka byaranzwe n’akarasisi kamurikiwemo intwaro zikomeye

09/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umucyo ku byari byatangajwe ko hari icyo Israel iri kuganiraho n’u Rwanda

Umucyo ku byari byatangajwe ko hari icyo Israel iri kuganiraho n’u Rwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umusore uregwa kwica ‘boss’ we yabitanzeho amakuru mu ibazwa rye

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.