Thursday, December 25, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye

radiotv10by radiotv10
10/11/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Nyamagabe: Bahawe ibikoresho babitanze amafaranga bakoboke none icyo babizaniye ntibakibonye
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko bahawe amatara akoresha imirasire y’izuba, nyuma yo gusabwa amafaranga y’ifatabuguzi n’ay’ukwezi yo gukupurirwa, ariko ntibyateye kabiri, ahita apfa.

Aba baturage batuye byumwihariko mu Tugari tutarageramo umuriro w’amashanyarazi, bavuga ko nyuma yo guhabwa ibi bikoresho, babikoresheje igihe gito.

Mukamugema, utuye mu Kagari ka Karama, yagize ati “Badusabye amafaranga mbere yo guhabwa amatara, bongera batubwira ko buri kwezi tugomba kongeraho andi yo kutukupurira. Barayaduhaye, turayatahana, yaka amezi abiri gusa, nyuma dutanga amafaranga ngo badukupurire ariko twarategereje turaheba.”

Habyarimana Emmanuel avuga ko batewe impungenge n’imikorere y’ayo matara, kuko nubwo bayacomekaho umuriro, ataka.

Ati “Amatara arinjiramo umuriro ariko ntaducane. Birakupye, banze kudukupurira. Tuba dufite ubwoba ko bizadutwika bikatwika inzu, kuko buri munsi umuriro ujya mu matara tudakoresha.”

Mukabutera Florida na we avuga ko ikibazo cyabo kimaze igihe kandi batumva impamvu kidakemuka.

Ati “Twagiye ku Murenge inshuro nyinshi tubibabwira, ntibyakemuka. Ubu umwaka urenga urashize tubivuga ntagikorwa. Niba batadukupurira ngo dukoreshe amatara, nibadusubize amafaranga twatanze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Ndagijimana Jean Marie Vianney, yemeza ko iki kibazo kizwi, avuga ko urutonde rw’abaturage bahuye na cyo rwakozwe kugira ngo gikemurwe.

Ati “Twakoze urutonde rw’abaturage bahuye n’icyo kibazo, turushyikiriza Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) kugira ngo gikurikirane iki kibazo kuko ari bo ayo ma-companies yagiranye amasezerano na bo. Mu byo turi busabe, turasaba REG gukurikirana izi companies kugira ngo zikemure ikibazo cy’aba baturage.”

Aba baturage bavuga ko bamaze igihe batabona serivisi bagombaga guhabwa kandi barayishyuriye, bagasaba inzego zibishinzwe kubafasha gukemura iki kibazo, kuko kumara igihe mu mwijima bibangamiye imibereho yabo.

Mukabutera Florida abona ibi ari akarengane
Amatara aramanitse ariko ntiyaka
N’ibyuma bituma babona umuriro w’imirasire y’izuba birahari ariko ngo ntibikora
Basaba ko bikemuka
Ngo nibitabonerwa umuti basubizwe amafaranga yabo

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 2 =

Previous Post

Imyitwarire y’Igisirikare cy’u Burundi ikomeje guteza impungenge ku Banyamulenge muri Congo

Next Post

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

Related Posts

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

by radiotv10
25/12/2025
0

Mushinzimana Stanislas warutuye mu kagari ka Murambi mu murenge wa Nyakarenzo wari warezwe n’umugore batari babanye neza yasanzwe mu cyumba...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

by radiotv10
25/12/2025
0

Polisi ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abagabo babiri bari barashinze uruganda rukora inzoga zitujuje ubuziranenge, izwi nka ‘Muriture’, bari...

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

by radiotv10
24/12/2025
0

Every year in December, something powerful happens across the world. Airports fill up, buses travel overnight, roads become crowded, and...

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

by radiotv10
24/12/2025
0

Mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, habereye impanuka y’imodoka y’ikamyo yari ipakiye Sima, yaguye mu manga, ariko ntiyagira...

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

Living With Parents as a Young Adult: Benefits, Tensions and the Unspoken Rules

by radiotv10
24/12/2025
0

For many young adults in Kigali and across Rwanda, living with parents after university or in the early years of...

IZIHERUKA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya
AMAHANGA

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

by radiotv10
25/12/2025
0

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

25/12/2025
Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

25/12/2025
Abagabo babiri bafashwe bakora rwihishwa inzoga na bo ubwabo badashobora gusomaho

Why Celebrating Christmas Is a Big Thing All Over the World

24/12/2025
Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

Habaye indi mpanuka ikomeye na yo y’ikamyo

24/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

Abasitari bazwi mu bya ‘Prank’ batanze umucyo ku bashobora kubihuza no kwambikana impeta bakoze

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibyari isengesho muri Nigeria byahindutse amarira mu kanya nk’ako guhumbya

Hamenyekanye iherezo ry’umusirikare w’Umwofisiye mu gisirikare cy’u Burundi warasiwe ku rugamba na AFC/M23

Umusaza utari umeranye neza n’ab’iwe yasanzwe mu nzu yapfuye batanu bo muri urwo rugo batabwa muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.