Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Nyanzoga mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, bavuga ko insoresore zikora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zibarembeje zibakorera urugomo, zishoramo iyo zimaze guhaga inzoga zigura mu mafaranga ziba zimaze gukorera.
Aba baturage bavuga ko izi nsoresore n’ubundi zigaragara nk’abanyarugomo, kuko iyi zivuye mu kazi, zihitira mu nzoga, zikazinywa zigasinda, ubundi zikabiraramo zikabakubita.
Umwe ati “Iyo bamaze kubona amafaranga y’amabuye, bahita bajya kunywa bamara gusinda uwo bahuye wese baramuhohotera, nanjye baherutse kunkubita. Ntawe badahohotera, bakomeretsa benshi cyane.”
Undi ati “Ni itsinda ry’ibirara, turabizi n’amazina, baranywa bamara gusinda bagateza urogomo, n’umwana wanjye baramukomerekeje hari n’umuturanyi wanjye batemye ubu ari mu bitaro.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Ndagijimana Jean Marie Vianney, avuga ko uretse ikibazo giherutse kuba ahantu hari habaye ubukwe izo nsoresore zikahagaba igitero cy’urugomo, ariko ko ntakindi kibazo cy’umutekano mucye giterwa n’uru rubyiruko.
Ati “Ikibazo tuzi cyabayeho, ni icyabaye mu cyumweru gishize insoresore zagiye mu bukwe zikubita abantu, ariko icyo kibazo kiri gukurikiranwa kiri mu Bugenzacyaha, ariko ubundi ntakibazo cy’umutekano mucye kiri muri ako gace.”
Ni mu gihe abaturage bo bavuga ko hari benshi bagiye bahura n’ibyo bikorwa by’urugomo mu bihe bitandukanye, bagasanga bikwiye ko hagira igikorwa kugira ngo iki kibazo kiranduke.
Prince Theogene NZABIHIMNA
RADIOTV10