Imodoka itwara abagenzi yerecyezaga mu Karere ka Rusizi ubwo yari igeze mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, yarashweho n’abagizi ba nabi bikekwa ko ari abo mu mutwe wa FLN, bahitana abantu babiri, bakomeretsa batandatu.
Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022, yavuze ko ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi ahagana saa munani z’amanywa (14:00’) ari bwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo mu mutwe wa FLN bakoze ubu bugizi bwa nabi.
Iri tangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, rikomeza rivuga ko aba bagizi ba nabi bakoze ibi baturutse hakurya y’umupaka.
Riti “Abo bagizi ba nabi bishe umushoferi n’umugenzi banakomeretsa abandi batandatu, bahise bajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bya Kigeme no ku Bitaro Bikuru bya Kaminuza i Butare (CHUB).”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko yahise igera ahabereye ubu bugizi bwa nabi, ivuga ko abagize uruhare muri ubu bugizi bwa nabi, barimo gushakishwa kugira ngo babiryozwe.
Umutwe wa FLN ukekwaho kuba ari wo wakoze ubu bugizi bwa nabi, wagiye ugaba ibitero mu Rwanda, byanahitanye ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi.
Byumwehariko igitero kizwi, ni ikimaze imyaka ine kibaye, cyagabwe mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru mu ijoro ryo ku ya 19 Kamena 2018 ubwo bigabizaga aka gace bagahitana bamwe mu baturage bakanasahura bimwe mu byabo ndetse bakanatwika imodoka y’uwari Gitifu w’uyu Murenge.
Tariki 23 Gicurasi z’umwaka ushize wa 2021, inyeshyamba z’uyu mutwe zari zagabye ikindi gitero ku ngabo z’u Rwanda Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, ariko zisanga abasirikare b’u Rwanda bari maso, bicamo inyeshyamba ebyiri.
RADIOTV10