Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamagabe: Igikekwa ku mukecuru basanze inyuma y’iwe yapfuye

radiotv10by radiotv10
23/11/2023
in MU RWANDA
0
Nyamagabe: Igikekwa ku mukecuru basanze inyuma y’iwe yapfuye
Share on FacebookShare on Twitter

Abaturage bo mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Cyanika mu Karere ka Nyamagabe, basanze umurambo w’umukecuru w’imyaka 81, inyuma y’urugo rwe, ugeretseho amashami y’ibiti, bagakeka ko yishwe n’abagizi ba nabi, bashaka kumwiba kuko yari yagurishije itungo.

Umurambo wa nyakwigendera wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2023, ubwo abaturage banyuraga iwe mu Mudugudu wa Munyinya mu Kagari ka Karama.

Aba baturage bavuga ko ubwo babonaga umurambo wa nyakwigendera, basanze utwikiriye amashami y’ibiti, ari na ho bahera bakeka ko yaba yishwe n’abagizi ba nabi, bakamugerekaho ibyo biti kugira ngo umubiri we utaza guhita ugaragara.

Umwe mu baganiriye na RADIOTV10, yagize ati “Yari aherutse kugurisha Inka, ku buryo abamwishe bashobora kuba bari babizi ko afite amafaranga, akaba ari na yo bamuhoye, bakayatwara.”

Aba baturage bavuga kandi ko nyakwigendera yari atuye ahantu hitaruye hafi y’akabande, ku buryo abantu batari gupfa no kumenya iby’ubu bugizi bwa nabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungere Hildebrand, yabwiye RADIOTV10 ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwihutiye kugera ahagaragaye umurambo wa nyakwigendera, rugahita  ruwujyana ku Bitaro bya Kigeme kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uru Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwahise rutangira iperereza kugira ngo hamenyekane icyahitanye nyakwigendera, kugira ngo runashakishe ababa bakekwa kurugiramo uruhare.

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − one =

Previous Post

Israel&Hamas: Iby’ingenzi biteganyijwe mu bwumvikane bukomeye bwagezweho bwa mbere

Next Post

M23 noneho yerekanye uruhurirane rw’ibirimo imbunda zigezweho na Camera yafashe

Related Posts

6 Fruits you should eat after every meal

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Eating fruits after meals is a simple way to stay healthy. Fruits help your body digest food, give you energy,...

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

by radiotv10
29/01/2026
0

Nyuma yuko Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi noneho ikoresheje umuhungu wa Ingabire Victoire Umuhoza mu gusaba u Rwanda kurekura umubyeyi...

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari usanzwe ari umunyamakuru, akaba yahawe inshingano zo kuba Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

IZIHERUKA

6 Fruits you should eat after every meal
IMIBEREHO MYIZA

6 Fruits you should eat after every meal

by radiotv10
29/01/2026
0

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

29/01/2026
Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

29/01/2026
Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 noneho yerekanye uruhurirane rw’ibirimo imbunda zigezweho na Camera yafashe

M23 noneho yerekanye uruhurirane rw’ibirimo imbunda zigezweho na Camera yafashe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

6 Fruits you should eat after every meal

Min.Nduhungirehe yagize icyo yibutsa Inteko y’u Burayi yongeye kwinjira mu by’Umunyapolitiki Ingabire Victoire

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.